| 1. | Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo. Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe. |
Imbuto z’ubutumwa bwageze i Tesalonike |
| 2. | Mwese tubashimira Imana iminsi yose tubasabira uko dusenze, |
| 3. | twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n’umuhati w’urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y’Imana yacu ari yo Data wa twese. |
| 4. | Bene Data bakundwa n’Imana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo |
| 5. | kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n’imbaraga n’Umwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu. |
| 6. | Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza n’Umwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ry’Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by’Umwuka Wera. |
| 7. | Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cy’abizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya, |
| 8. | kuko muri mwe ari ho havuye ubwaku bw’ijambo ry’Umwami wacu. Iyakora ntibwageze i Makedoniya no muri Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye. Ni cyo gituma tutaruha tugira icyo tubwira abantu, |
| 9. | kuko ubwabo bajya bavuga uburyo twabasūye, n’uko mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri kandi ihoraho, |
| 10. | no gutegereza Umwana wayo uzava mu ijuru, uwo yazuye mu bapfuye ari we Yesu, uwo uzadukiza umujinya uzatera. |