Timoteyo atumwa i Tesalonike |
| 1. | Nuko rero tubonye yuko tutagishoboye kwiyumanganya, twibwira ko ibyiza ari uko twasigara muri Atenayi twenyine. |
| 2. | Nuko dutuma Timoteyo mwene Data, umukozi w’Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo ngo abe ari we ubakomeza, no kubahugura ku byo kwizera kwanyu |
| 3. | kugira ngo hatagira umuntu muri mwe unyeganyezwa n’aya makuba, kuko ubwanyu muzi yuko ari cyo twashyiriweho. |
| 4. | Ndetse ubwo twari kumwe namwe mbere twababwiye yuko tugiye kubabazwa, kandi ni ko byabaye namwe murabizi. |
| 5. | Ni cyo cyatumye mbatumaho mbonye ko ntakibashije kwiyumanganya, kugira ngo menye ibyo kwizera kwanyu yuko yenda umushukanyi yaba yarabashutse, natwe tukaba twarakoreye ubusa. |
| 6. | Ariko none Timoteyo atugezeho avuye iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y’ibyo kwizera kwanyu n’urukundo rwanyu, kandi yuko mutwibuka neza iteka, mudukumbura mushaka kutureba nk’uko natwe tubakumbura. |
| 7. | Ni cyo cyatumye bene Data, duhumurizwa ku bwanyu no kwizera kwanyu mu mubabaro wacu wose n’amakuba, |
| 8. | kuko none turi bazima ubwo muhagaze mushikamye mu Mwami. |
| 9. | Mbese ni shimwe ki twabasha kwitura Imana, ku bw’ibyishimo byose tubīshimira imbere y’Imana yacu? |
| 10. | Dusabira cyane ku mwanywa na nijoro, kugira ngo tubarebe twuzuze ibyasigaye ku kwizera kwanyu. |
| 11. | Icyampa Imana yacu ubwayo ari yo Data wa twese, n’Umwami wacu Yesu, bakatubonereza inzira yo kuza iwanyu. |
| 12. | Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose nk’uko natwe twabakunze, |
| 13. | kugira ngo abakomeze imitima itabaho umugayo, yere mu maso y’Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n’abera be bose. |