Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 10-05-2021 saa 20:47:21 | Yarebwe: 11202

Igitabo cya Yoweli ni kimwe mu bitabo bigize isezerano rya kera. Yoweli ni mwene Petuweli (Yoweli 1:1) wo mu muryango wa Rubeni.
Abahanga mu nyigisho za bibiliya bagaragaza ko igitabo cya Yoweli cyanditswe na Yoweli, mu kinyejana cya munani hagati ya 742-726. Intego yacyo ni ukugaragaza umunsi w’uwiteka. Izina Yoweli mu rurimi rw’igifaransa risobanura Dieu est eterenel bivuga ko Uhoraho ariwe Mana.

Dore byinshi wamenya mu gitabo cya Yoweli:

Yoweli ni umuhanuzi ugaragaza ububyutse, yari umunyamasengesho akanahishurirwa (Yoweli 2:18-27). Yahishuriwe ibyisuka ry’umwuka wera ku bantu bose b’Imana, ibi bikaba byarasohoye ku munsi wa Pentecoste (Ibyakozwe N’intumwa:2-16).

Yoweli ashishikariza abantu kwihana, kwiyiriza ubusa no gutakambira Imana (Yoweli 2:12-17).

Iyo usomye igice cya mbere hamwe n’icya kabiri usangamo ibitero by’inzige. Igihugu cyari cyarazahajwe bikomeye n’inzara yatewe n’ibitero by’inzige. Izo nzige zabanje kona ibyatsi hamwe n’imyaka, bikurikirwa n’izuba ryavuye igihe kirekire.

Uburima, kagungu hamwe n’inzukira ni udukoko tuvugwa mu gitabo cya Yoweli twagiye dusimburana mu kuyogoza igihugu dutsemba imyaka n’ibimera byose maze bituma inzara itera.

Umuhanuzi Yoweli ararikira abantu gutakambira uwiteka Imana yabo, kugirango  yumve gusenga kwabo maze ibasubiza ibihe byiza.

Mu gice cya gatatu uhereye haruguru, uhasanga igisubizo cy’Imana ku byasezeranyijwe ubwoko bwayo, kubwo kubaha imigisha myinshi mu gihugu cyabo.

Imana iti: nzashyira kure ingabo z’ikusikazi. Izigereranya n’inzige zateye igihugu. Imana ibasezeranya kuzabavubira imvura y’umuhindo (Yoweli 2:23). Iyo ni Pentekote bakiriye no kugira imitima mishya ishobora kuzasanganira Yesu ku bicu ubwo azaba agarutse.

Mu gice cya kane Yoweli agaragaza ko Imana izahana amahanga iyaziza uruhare runini rwo kurenganya isiraheli. Imana iti nzabakoranyiriza mu gikombe cya YOSAFATI ni ho bazacirirwa urubanza. Aho ni mu kibaya cya CEDRONE iburasirazuba bwa Yerusalemu.

Imana Ibahe umugisha.