Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsGusenga kuwa Gatandatu cg ku Cyumweru
Yves asked 4 years ago

Ese Umuntu udasenga kuwa gatandatu agasenga Ku cyumweru cg ku wundi munsi nta juru azabona? Aha ndavuga kweza umunsi w’isabato

7 Answers
BENI answered 4 years ago

Kubona ijuru ni ukuba warakijijwe warakiriye Yesu nk\’umwami n\’umukiza wawe. ari abasenga ku cyumweru cg ku Isabato inzira ijya mu ijuru ni imwe ni muri Yesu.Aba Israeli nabo bakiraga agakiza binyuze mu kwizera Yesu wagombaga kuzaza bakabihamisha gutamba ibitambo no gutura amaturo no kumvira ibyategetswe na Mose. Kwizera kutagira imirimo kuba kubaye imfabusa. Natwe rero iyo tumaze kwizera Yesu hari ibyo adusaba kumvira birimo no kumwemerera akatuyobora mu nzira yo gukiranuka. twumvira ibyo yategetse. amategeko 10 y\’imana ahamya neza uwamaze kwakira Yesu muri we. kwica rimwe muri ayo ni ikosa rizajyana umuntu mu rubanza. abantu benshi basenga ku Cyumweru kuko batazi amateka n\’imvano yo gusenga kuri uwo munsi. ariko uwashaka kubimenya neza yakwiga amateka y\’itorero Gatorika ry\’i Roma. akamenya igihe umunsi w\’icyumweru watangiriye kwemerwa nk\’umunsi wo gusenga. Kuko uhereye kera kose kugeza no ku ntumwa umunsi wo kuramya Imana wari Sabato ( suturday). Igihe kigiye kuza ubwo abaramya Imana by\’ukuri bazahatirwa gusenga umunsi w\’igishushanyo ( dimenche) kandi utazabyemera wese azarenganywa bikomeye. Ndakwifuriza kuzahitamo kuyoborwa n\’icyo bibiliya ivuga kuruta kuyoborwa n\’icyo gahunda z\’isi zizahatira abantu gukora. Ibyahishuwe 13  
Clarisse KAMPIRE answered 4 years ago

Mwenedata reka ngusubize nifashishije ibyanditswe bimwe na bimwe:
1.Abakolosayi 2:16-17
16 Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato
17 kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.

Abagalatiya 4:9-10(ushatse wasoma na chapitre 3 yose)
9 ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?
10 Muziririza iminsi n’amezi n’ibihe n’imyaka.

Abaroma 14:4-6
4 Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.
5 Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.
6 Urobanura umunsi awurobanura ku bw’Umwami wacu, urya arya ku bw’Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw’Umwami na we agashima Imana.

IMIGISHA MURI KRISTO!!!
mugisha david answered 4 years ago

nange numva tudakwiye gufatira ingero kwisi roma ni roma izabazwa ibyayo ahubwo wowe aho kumara umwanya ngo dusome amateka yi roma, ndumva ntaho byangeza. ahubwo bibiriya ivuga iki kwisabato?
abaheburayo 4: 7-10
7:Imana yongera gutoranya umunsi, ari wo uyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima.”
8:Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby’undi munsi.
9:Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana,
10:kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.
 
kubwibyo rero reka twubahe nyirisabato, ninawe uzatugeza MUBURUHUKIRO bwe ari bwo sabato yabera. aba israel bahawe isabato ngo baruhuke umuruho womuri egiputa barangije baruhuka UMUNANIRO. ndumva wasenga ariko udaciye urubanza, kuko abasenga nabasenga kuwagatanu bafite impamvu kandi yumikana, nabasenga kuwambere wisaboto nabo impamvu irahari kandi irasabanutse, nushaka kuyimenya uzambaze. 
BENI answered 4 years ago

Ngirango mbasubirize hamwe. Ntekereza ko ikibazo gihari ni uko twiga bibiliya dufite abayituyoboramo romwe na rimwe bakatuyobora kubyo bishakira. Ariko tubaye nkabayitoye bagatangira kuyiga nkaho urimo wigishwa na Mwuka wera, ndatekereza ko nta muntu numwe wabasha kumva ko hari undi munsi akwiye kuramyaho Imana uretse ku Isabato. kuko icyumweru ntahandi wagisoma muri Bibiliya. Uhereye mu itangiriro ukageza mu byahishuwe ntahantu ubona ko gusenga ku cyumweru ariwo munsi Imana yashyizeho. Ndetse na Yohani wanditse ibyahishuwe kandi niyo ntumwa yasinziriye nyuma y izindi, tubona yarahawe ihishurwa ku munsi w’Umwami ( Isabato). Nimunasoma neza igitabo cy’UMUGENZI, muzasanga neza ko John BUNYAN nawe yasanze ko kwica Isabato ari icyaha. Uretse kwirengagiza ibihamya byinshi biri mu byanditswe, abasenga ku cyumweru ntabwo bafite ibibashyigikira mu byanditswe. Namasomo batanga bayishingikirizaho ni agendanye n’imihango yakorwaga n’abayuda kandi yasuraga Messia wagombaga kuzaza. Ikaba yararngiriye kumu saraba ( harimo imihango n’iminsi mikuru= yakundaga kwitwa amasabato). Ariko itegeko ryo kuramya ku Isabato ryanditswe n’\urutoki rw Imana ku bisate bibiri by amategeko = IBIHAMYA, bivuzeko uhakanye isabato aba yemeye ko no gusambana, kwica, kwiba , gusenga ibishyushanyo bitakiduciraho iteka. Mukomeze Gusesengura ibyanditwe Neza. Mbibutsa ko amategeko ataduhesha agakiza ahubwo ari indorerwamwo itwereka uko duteye akadushorera kuri Christo we witangiye kuducungura. Kandi uwamwakiriye ntamubera umutwaro kuko ariwe umushoboza gukora ibyo ashaka. Murakoze
 
AZERA MUKESHIMANA answered 4 years ago

Urakoze nshuti yanjye kubw\’amagambo wifuje ko twaganiraho kuko nimeza kd afite agaciro gakomeye cyane kububaha IMANA nkuko mubyanditswe havuga , yesu ubwe yaravuze ati nimunkunda muzitondera amategeko yanjye arongera avugako uwitondera amategeko y\’IMANA ariko agasitara kuririmwe aba ayacumuye yose no mubyahishuwe 14 hatwereka neza kubyerekeye no kuramya inyamanswa no kumvira amategeko y\’IMANA guhera kumurongo wa 9 havugango \” Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n\’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, 10 uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w\’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k\’umujinya wayo. Kandi azababazwa n\’umuriro n\’amazuku imbere y\’abamarayika bera, n\’imbere y\’Umwana w\’Intama. 11 Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n\’igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy\’izina ryayo. Aho ni ho kwihangana kw\’abera kuri, bitondera amategeko y\’Imana bakagira kwizera nk\’ukwa Yesu. dusabwa rero kumvira amategeko y\’IMANA niba koko dukunda IMANA. IMANA ibidushoboze mwizina rya yesu AMEN MURAKOZE. IMANA ibahe umugisha.
Emma Dushime answered 4 years ago

Icyo nzi nuko abadive mwubaha umunsi kurusha kubaha nyirawo, ese mbabaze kwitwararika umunsi umwe indi yose ukaba iciro ry\’ imigani bimaze iki? ahubwo se bitanga isomo rihe? ntanze urugero gato: hari abo nabanye nabo, yashoboraga kuguhemukira kd nyine abibona ariko isaha yo gutangira iyo sabato akagenda yiruka ngo adakererwa, mumbwire uwo muntu agiye gusenga ibiki? amatiku n\’ impaka niyo aranga benshi muri muri mwe! muve ku by\’ amasabato ahubwo mwisanishe n\’ Ijambo ry\’ Imana niba muryemera mukemera nibyo ritegeka! Yesu ntabwo azatwara amadini ahubwo azatwara itorero risangwa muri ayo madini Yohana 4: 23 ( mureke dusengere Kristo mu kuri no mu Mwuka)
Karim answered 3 years ago

ihene nintama zombi zakoreshwaga mubuturo bwera. ariko haraho tubona yesu avuga ibyihene zaciriweho iteka naho intama ziragwa ubugingo. abo badive badakurikiza imico nkiya kristo bazacirwa urubanza rubakwiye kandi rutarimo kubera. ariko rero emma, kuvuga ko abadive bita kwisabato kurusha nyirayo nukwishuka. kubahiriza isabato nicyo kigaragaza ko tuzi Imana yaremye ijuru nisi kuko muyandi mategeko yose ntanarimwe muriyo atanga imyirondoro y\’Imana nkitegeko rya kane. nonese kubahiriza icyumweru, ikimenyetso cyububasha bwa satani, nicyo kigaragaza ko abantu bitaye ku mana aho kwita kumunsi? iyaba waruzi irijambo rivuga ngo ucumuye kuririmwe aba ayacumuye ho yose, wajyaga gusobanukirwa nicyo bivuze kubahiriza isabato. ababwiriza banyu ntibakabashuke, umuntu wese azahagarara imbere yurubanza kugiti cye. 
Your Answer