Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsUmugabo arananiye kandi akijijwe !
Josee K. asked 7 years ago

Nasezeranye n’umugabo wanjye hashize amezi arindwi, twese dusengera mu itorero rimwe. Gusa ajya agenda akaza mbona asa nuwanyoye inzoga akanantuka gusa ntarankubita. Rimwe nigeze gusanga agakingorizo mu ipantaro ye ngiye kumesa bituma nkeka ko anca inyuma. Ku cyumweru tujya gusenga nta kibazo ariko indi minsi sinzi ikimuhindura. Mwamfasha iki ko numva ngiye gusara?

1 Answers
RUGAMBA AD answered 6 years ago

Uraho Josee, mbere na mbere utandukanye kujya gusenga ku Cyumweru n’agakiza, kuko buri gihe mu materaniro tubona abaza bananuka izo nzoga. Ariko rero umuti w’ikibazo cyawe nuko wakiga gusenga birenze ibyo usanzwe ukora kugirango Imana iguhe imbaraga zo kwihanganira ibyo byose uhura nabyo, ikindi ukanagira umwanya wo gusengera umuryango wawe cyane byazagufasha cyanee.
Your Answer