Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsAbayisiraheli bamaze igihe kingana iki mu butayu?
Umutoniwase asked 6 years ago

Abayisiraheli bamaze igihe kingana iki mu butayu?

5 Answers
frodouard answered 6 years ago

bamaze imyaka mirongo ine
NGENDA answered 6 years ago

Abisiraheli bamaze imyaka magana ane mu butayu
NGENDA answered 6 years ago

Iyo usomye KUVA 12:40 usanaga Bibiliya ivuga ngo” imyaka Abisiraheli bamaze mu rusuhuko rwa Egiputa yari magana ane na mirongo itatu.” 
MUTIJIMA Sabin answered 6 years ago

bamazemo imyaka mirongo ine (40 ans)
Kubara 14:33
kubara 32:13
Gutegeka kwa Kabiri 8:2
Pascal answered 6 years ago

@Ngenda, ushobora kuba wumvise ikibazo nabi, imyaka Abisirayeli bamaze mu butayu itandukanye n’imyaka abisirayeli bamaze muri Egiputa. Iyo bamaze muri Egiputa itangirana n’igihe bari basuhukiyeyo ubwo bababatuzaga i Goshen ikageza ubwo bambutse inyanja itukura bagiye mu gihugu Imana yari yarasezeranyije ba Sekuruza babo, iyo ni 430 (Kuva 12:40). Naho imyaka bamaze mu butayu itangirana no kwambuka inyanja itukura ikageza aho binjiriye mu gihugu cy’amasezerano, iyo ni 40 (kubara 32:13). Biratandukanye rero.
Your Answer