Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsBirashoboka ko abatinganyi (homosexual) bazajya mu ijuru ?
Bayavuge asked 7 years ago

Bibiliya ntiyemera ababana bahuje ibitsina. Ninacyo cyatumye Imana iremera Adamu umufasha umukwiriye ariwe Eva. Kimwe mubyatumye Imana irimbura Sodomu na Gomora harimo abatinganyi. Birashoboka ko umutinganyi yajya mu ijuru ?

3 Answers
Best Answer
mat answered 6 years ago

HOYA! MW’IJURU HARERA N’IMANA IRERA CYANE
ubutinganyi ni icyaha, hoya ntibishoboka ko umutinganyi yajya mw’ Ijuru ariko uwatura ibyaha bye akihana arababarirwa agatangira urugendo rw’inzira ifunganye. inzira ifunganye rero idusaba kugira byinshi cyane dusiga!
Mugisha answered 7 years ago

Iki kibazo kiragoye ariko na none igisubizo kirahari. Ubyange cyangwa ubyemere Umutinganyi ashobora kwihana akababarirwa nk’undi munyabyaha uwo ariwe wese
1 Abakorinto 6:9-11
9.Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, 10.cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana. 11.Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.
Pawulo yavugaga ko umunyabyaha uwo ariwe wese ashobora kwihana agakizwa kubw’ubuntu bw’agakiza ka Yesu. Nta cyaha kinini kitababarirwa keretse gutuka Umwuka Wera. Byongeye Yesu yavuze ko umuntu wari ufite ibyaha byinshi n’imbabazi ziba nyinshi kandi n’urukundo afitiye Umukiza rukaba rwinshi:
Luka 7:40-50
40.Yesu aramusubiza ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.” Ati “Mwigisha, mbwira.” 41.Ati “Hariho umuntu wagurizaga, wari ufite abantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimo umwenda w’idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu. 42.Ariko kuko bari babuze ubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde?” 43.Simoni aramusubiza ati “Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.” Na we aramubwira ati “Uvuze neza.” 44.Akebuka uwo mugore abwira Simoni ati “Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we. 45.Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge. 46.Ntiwansize amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansize amavuta meza ku birenge. 47.Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.” 48.Abwira umugore ati “Ubabariwe ibyaha byawe.” 49.Nuko abasangiraga na we batangira kubazanya bati “Uyu ni nde, ubabarira n’ibyaha?” 50.Abwira uwo mugore ati “Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
Birumvikana ko kandi hari abumva ijambo ry’Imana bakaryakira ariko nyuma bakazava mu gakiza bakaba abapagani. Ibi tubibona mu mugani Yesu yaciye w’ubutaka bwatewemo imbuto:
Mariko 4:16-19
16.N’izibibwe ku kara na bo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe, 17.ariko kuko batagira imizi muri bo bakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha. 18.Abandi bagereranywa n’izibibwa mu mahwa, abo ni bo bumva iryo jambo, 19.maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mutima biniga iryo jambo ntiryere.
Yohana 6:66
66.Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.
. Dufite kandi n’indi mbuzi muri
Abaheburayo 10:26
26.Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha

Abakristo ntibagomba gufata agakiza kabo no kubabarirwa ibyaha nk’ibintu byoroshye kobonwa bagatekereza ko kwizera Kristo bibaha uburenganzira bwo gukomeza gukora ibyaha. Yesu yapfuye kandi azuka kutubabarira ibyaha kandi natwe ngo atugire abera. Ntiyapfuye ngo tugume kuba mu byaha nk’uko twishakiye. Yabikoze kugirango tubeho ubuzima bushya bw’abari muri Kristo Yesu tuyobowe na Mwuka wera
2 Petero 1:3-4
3.kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. 4.Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.
Abaroma 5:20-21
20.Ariko amategeko yaziye hanyuma kugira ngo ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n’ubuntu bwarushijeho gusaga, 21.kugira ngo nk’uko ibyaha byimitswe n’urupfu, abe ari na ko n’ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.
Abaroma 6:1-6
Ubuntu ntibuduha uburenganzira bwo gukora ibyaha 1.Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2.Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3.Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4.Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. 5.Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe. 6.Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha,
Abakolosayi 3:1-11
Ibyo kugira ukubaho gutunganye n’urukundo rwa kivandimwe 1.Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. 2.Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, 3.kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4.Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza. 5.Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana, 6.ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira. 7.Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo. 8.Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n’uburakari, n’igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu. 9.Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye, 10.mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye. 11.Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw’umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.

Nemera yuko hari abazaba ari abakristo ariko bakaba hari ibyaha batihannye. Ntekereza ko kuri abo guhitamo kwabo atari kwiza namba:
2 Petero 2:20-21
20.Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi. 21.Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.
Bagomba kugirwa inama, bagahugurwa bakwanga kuva muri ibyo byaha bagahitamo kubigumamo bagafatwa nk’abapagani
Matayo 18:15-17
Uko itorero rikwiriye kugenza uwanze guhanwa 15.“Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. 16.Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ 17.Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.
1 Abakorinto 5:1-8
Ubugoryi bukomeye bw’Abakorinto 1.Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se. 2.Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe, 3.kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk’aho mpari, 4.kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw’Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we 5.kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w’Umwami Yesu. 6.Kwirata kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatubura irobe ryose? 7.Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. 8.Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.

Mumenye kandi ko umukristo wanze kwihana ngo areke ibyaha bye atagomba gufatwa gusa nk’utakiri umwizerwa (umupagani), Bibiliya ivuga ko agomba guhabwa Satani we n’imigambi ye yose yica itorero ry’Imana, byose bigakorwa kugirango hitabweho ubuzima bw’itorero n’abakristo bandi
1 Abakorinto 5:5
5.kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w’Umwami Yesu.
1 Timoteyo 1:19-20
19.ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera. 20.Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana.

Mumenyeko n’ubwo hari abakristo bibera mu byaha, kandi bagakomeza gukora umurimo w’Imana, hariho n’abandi bagaragarwahon’imirimo ya gikristu n’ubwo batigeze bamenya Kristo. Niyo mpamvu Bibiliya ivuga ko abo bose batazajya mu ijuru
Matayo 7:21-23
21.“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. 22.Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ 23.Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.’
Ibyahishuwe 22:14-15
14.“Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo. 15.Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.

Birashoboka cyane ko abazarimbuka harimo abatinganyi kimwe nuko n’undi munyabyaha wese utarihannye atazarigeramo.Umutinganyi wihannye akemera Yesu nk’Umukiza agahindukira akava mu byaha azajya mu ijuru abane iteka na Kristo. Irari ryo gusubira mu Butinganyi rishobora kudashira ariko ubutinganyi agomba kubuvamo kandi akabuvamo burundu. Ibi ntibivuze ko uyu atasubira inyuma ngo agwe nk’uko n’abandi bagwa (bakanywa inzoga, bakibona, n’ibindi) ariko ibyo iyo ubimenye ukihana hakiri kare usubira mu nzira yo kwera kandi ukababarirwa
1 Yohana 1:8-10
Kwatura ibyaha byacu no kubibabarirwa 8.Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. 9.Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. 10.Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.
1 Yohana 2:1-2
1.Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. 2.Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose.


Murakoze
Eliel answered 6 years ago

ABALEWI 18:22 “Ntugatinge abagabo, ni ikizira.”
Your Answer