Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsKo Yesu ubwe yivugiye ko atari Imana, kuki abakristo menshi bamufata nk’Imana ?
Karanganwa asked 7 years ago

Kubyo nzi, Yesu nta hantu na hamwe yivugiye ko ari Imana. Soma
Matayo 26:39
39.Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
Kandi yigishije abigishwa gusenga ati:
Matayo 6:9
9.Nuko musenge mutya muti “ ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe,
Ubwe yerekanye amazina y’Imana igihe yatangaga umurongo wo mu byanditswe agira ati
Mariko 12:29
29.Yesu aramusubiza ati “Iry’imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine.
Ibi yavuze biboneka muri
Gutegeka 2 6:4
4.Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.
Mwe mubyumva gute ?

8 Answers
John answered 7 years ago

Iki kibazo Yesu yishuye ko ari Imana my bundi buryo Kuko Filipo aramubwira ati twereke data bizoba bihaye.Yesu aramwishura ati ewe Filipo aho twabaniye nturamenya:(Yohana 10:30)Jewe na Data turi umwe Yohana 14:8-11
John answered 7 years ago

Iki kibazo Yesu yishuye ko ari Imana my bundi buryo Kuko Filipo aramubwira ati twereke data bizoba bihaye.Yesu aramwishura ati ewe Filipo aho twabaniye nturamenya:(Yohana 10:30)Jewe na Data turi umwe Yohana 14:8-11
Deo answered 7 years ago

Yohana 1: 1. Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
Norbert answered 6 years ago

Hari Amasomo agaragaza ko Yesu atari Imana ariko hakabaho nandi ahamya ko ari Imana naho bigaragara ko ari umwana w\\\’Imana ariko njye numva kuri iki kibazo cy\\\’uyu muvandimwe wacu tugomba kukirebera mubuMana butatu butagatifu: aribwo Imana Data, Imana mwana n\\\’Imana mwuka wera. Ibyo tubirebera aho mu Itangiriro havuga ngo ITANGIRIRO 1:26. Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” Bityo rero njye ndumva Yesu ari Imana yihinduye umuntu kugira ngo aze gucungura Umwana w\\\’Umuntu. Komeza ❯  
Bernard ISHIMWE answered 6 years ago

1 timoteyo 3:16.Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.    
Bernard ISHIMWE answered 6 years ago

1 timoteyo 3:16.Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.    
Dr. Silas Kanyabigega answered 6 years ago

Yesu ni Imana

 
Iyo tuvuga « ubumana bwa Kristo », tuba dushaka kuvuga ko Kristo ubwe ari Imana. « Jyewe na Data turi umwe » (Yohana 10: 30), « Niwe Mana… » (Abaroma 9: 5). Uko kuri kw’ingenzi kugaragazwa neza n’Ibyanditswe Byera mu buryo bukurikira:

a. Yesu Kristo afite ibiranga-mana by’Imana (attributs de Dieu).
  1. Kubaho kutagira itangiriro (la pré-existance), Yohana 17 :5
  2. Kubera hose icyarimwe, ahantu hose aba ahari mu gihe kimwe (Ibyakozwe 17 :27; Matayo 18: 20).
  3. Gushobora byose: Afite ubushobozi bwose (Matayo 28 :18)
  4. Kumenya byose: azi byose (Yohana 2: 24-25)
  5. Kudahinduka: ntahinduka « Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari, kandi ni uko azahora iteka ryose (Abaheburayo 13: 8).

b. Imirimo y’Imana yashyizwe mu bikorwa na Yesu Kristo

a. Yesu niwe waremye ibintu byose (Yohana 1: 3).
b. Niwe utuma ibintu byose bikomeza kubaho (Abakolosayi 1: 16-17).
c. Yasohotse mu mva akoresheje imbaraga ze (Yohana 2 :19).

c. Yesu Kristo akenshi yitwa Imana

a Imana yamwise Imana (Abaheburayo 1: 8) b Abantu bamwise Imana, kandi ntiyigeze ababuza kumuramya (Yohana 20: 28).
  1. Abadayimoni bemeraga ko ari Imana (Mariko 1: 24)
  2. We ubwe yavuze yeruye ko ari Imana (Yohana 10: 30-33)
  3. Abanditsi benshi bo mu Isezerano Rishya nabo bamuhaye uwo mwanya (Abaroma 9: 5; 1 Yohana 5: 20).   By Dr. Silas Kanyabigega

Ukulikiyinkindi Moise answered 6 years ago

YABIBWIYE ABANTU ARIKO NTIBABYAKIRE “Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.” YOHANA 10:33 Nyamara kuko icyamuzanye kutari ugushaka ibyubahiro mu bantu ahubwo ari ugutanga ubugingo bwe ku bwabo, yirindaga icyakoma mu nkokora uwo murimo ABANYABWENGE BARAMURAIJE “Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’izahabu n’icyome n’ishangi” Lusiferi na Herode bagerageje kwiha icyubahiro cy’Imana byabaviriyemo gucibwa mu ijuru (Lusiferi Yesaya 14 na Ezekieli 28) no kwicwa (Herode –Ibyakozwe 12) Iyo aza kuba yigereranya ntaba yaravuye mu gituro kuko Imana ubwayo yavuze ko icyubahiro cyayo itazagiha undi
Your Answer