Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsNifuza gukorera Imana
MUGENGA DERYK asked 4 years ago

mwiriwe neza nitwa mugenga ndi umusore wi myaka 20 gusa hari cyintu mpora nifuza gukora mpora nifuza gukorera Imana gusa bikanga mwamfasha mukambwira aho nzajya nsoma!

3 Answers
Millenium WhiteGod answered 4 years ago

Mugenga, uzasome muri yobu 35:1-8
Uzasobanukirwa n’ibyuvuga ko wifuza gukora. Muri make, ntacyo wakorera imana. Ntanicyo wakora ngo uyishimishe cg uyibabaze. Icyakora ibyukora byiza byagirira wowe cg mugenzi wawe akamaro cg igihombo bibaye bibi. Naho ibyimana nibinyoma byabazungu. Njye uzampamagare nguhe ubuhamya bwanjye nukuntu nisanze ibyo nitaga kwiga bibilia nibindi bitabo byiyobokamana ngo nyisobanukirwe nyikorere nkuko papa yayikoreye. Nasanze ari ukwizera ikinyoma cyateguwe n’abifitiye inyungu zo kuturisha iterabwoba ryitwa imana na satani kdi ari ibitekerezo bitagira aho bihuriye nukuri. Ibyo byose bigaragarira muri bibilia. Number nkoresha ni 0732919332
Urukundo answered 4 years ago

@MUGENGA we,
Uwo muntu ntakuyobye, iby’Imana ni UKURI, gusa wowe komeza wishakire Imana n’ukuntu wayikorera nyabyo kandi ukakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.
Uzashake urusengero rukwegereye, ujye ujya gusenga kandi muri urwo rusengero uzahuriramo n’umuntu uzaguha inama ukeneye ( Pastori cg undi mukozi w’Imana).
Komerezaho ushakisha Imana n’ukunttu wayitunganira, nturangazwe nibyo kw’iyi si.
Imana Igushoboze.🙏
Clarisse KAMPIRE answered 4 years ago

Mwenedata Mugenga, Ijambo ry’Imana ritubwira ko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza mu Kristo Yesu,iyo Imana yiteguriye kuva kera ngo tuyigenderemo.
Ufite ishyaka ryiza, icyo nagusubiza ku kibazo wabajije, niba wifuza gukorera Imana hari ibintu nibura 4 ukeneye: 1.Kwihana ibyaha 2.Ubuzima busenga ndetse buramya Imana 3.Kwigishwa nayo (gusoma ijambo ry’Imana,ukarangiza Bibiliya yose.)4.Gutegerereza mu cyumba cyo hejuru kugera uhawe izindi mbaraga ubwo umwuka wera azakumanukira.
Umunsi izo mbaraga zaje,nta kabuza uzamenya icyo kuzikoresha n’uburyo nyabwo wazikoreshamo.
IMIGISHA MURI KRISTO YESU.
Your Answer