Ingabano z’igihugu Abisirayeli bazahabwa |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 2. | “Tegeka Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu cy’i Kanāni, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk’uko ingabano zacyo ziri. |
| 3. | Igice cy’ikusi cy’igihugu cyanyu kizagarukire ku butayu bwa Zini, gitegane na Edomu. Urugabano rwanyu rw’ikusi ruhere ku iherezo ry’Inyanja y’Umunyu, mu ruhande rwayo rw’iburasirazuba. |
| 4. | Maze ruzenguruke ruce iruhande rw’ikusi rw’ahaterera hajya muri Akurabimu, rujye i Zini rugarukire iruhande rw’ikusi rw’i Kadeshi Baruneya, maze rujye i Hasaradari rugende rugere muri Asimoni |
| 5. | ruvuye muri Asimoni, ruzenguruke rugere ku kagezi ka Egiputa, rugarukire ku Nyanja Nini. |
| 6. | “‘Urugabano rw’iburengerazuba ruzababere Inyanja Nini n’ikibaya cyayo, abe ari yo iba urugabano rwanyu rw’iburengerazuba. |
| 7. | “ ‘Uru abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw’ikasikazi, muhereye ku Nyanja Nini mushinge urugabano rugere ku musozi Hori. |
| 8. | Muhereye kuri uwo musozi, murushinge rugere ku rugabano rw’i Hamati rugarukire i Sedadi, |
| 9. | maze rujye i Zifuroni rugarukire i Hasarenani. Urwo abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw’ikasikazi. |
| 10. | “ ‘Kandi muzashinge urugabano rwanyu rw’iburasirazuba, muhereye i Hasarenani rugere i Shefamu. |
| 11. | Ruvuye i Shefamu rumanuke rugere i Ribula, iri iruhande rw’iburasirazuba rwa Ayini, rumanuke rugere ku ruhande rw’iburasirazuba rw’inyanja y’i Kinereti, |
| 12. | rumanuke rugere kuri Yorodani rugarukire ku Nyanja y’Umunyu. “ ‘Icyo abe ari cyo kiba igihugu cyanyu n’ingabano zacyo z’impande zose.’ ” |
| 13. | Mose ategeka Abisirayeli ati “Icyo ni cyo gihugu muzaheshwa ho gakondo n’ubufindo, icyo Uwiteka yategetse ko gihabwa imiryango cyenda, n’igice kingana n’igisigaye, |
| 14. | kuko umuryango w’Abarubeni nk’uko amazu ya ba sekuru ari, n’uw’Abagadi nk’uko amazu ya ba sekuru ari, n’igice gisigaye cy’umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo zabo. |
| 15. | Iyo miryango uko ari ibiri n’igice, yamaze guhabwa gakondo zayo hakuno ya Yorodani, mu ruhande rwayo rw’iburasirazuba.” Amazina y’abategetswe kugabanya Abisirayeli igihugu |
| 16. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 17. | “Aya mazina ni yo y’abantu bazabagabanya igihugu ho gakondo: ni Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni. |
| 18. | Kandi muzatoranye umutware umwe umwe mu miryango yose, bagabanye igihugu ho gakondo. |
| 19. | Aya ni yo mazina y’abo bantu: Mu muryango wa Yuda mutoranye Kalebu mwene Yefune. |
| 20. | Mu muryango w’Abasimeyoni, Shemweli mwene Amihudi. |
| 21. | Mu muryango wa Benyamini, Eludadi mwene Kisiloni. |
| 22. | Mu muryango w’Abadani mutoranye umutware Buki mwene Yogili. |
| 23. | Mu Bayosefu mutoranye aba: Mu muryango w’Abamanase mutoranye umutware Haniyeli mwene Efodi. |
| 24. | Mu muryango w’Abefurayimu mutoranye umutware Kemuweli mwene Shifutani. |
| 25. | Mu muryango w’Abazebuluni mutoranye umutware Elisafani mwene Parunaki. |
| 26. | Mu muryango w’Abisakari mutoranye umutware Palutiyeli mwene Azani. |
| 27. | Mu muryango w’Abashēri mutoranye umutware Ahihudi mwene Shelomi. |
| 28. | Mu muryango w’Abanafutali mutoranye umutware, Pedaheli mwene Amihudi.” |
| 29. | Abo ni bo Uwiteka yategetse kugabanya Abisirayeli gakondo zabo zo mu gihugu cy’i Kanāni. |