Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose.
Amategeko y’imihigo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mose abwira abatware b’imiryango y’Abisirayeli ati “Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Kandi umukobwa nahiga Uwiteka umuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo rwa se mu bukumi bwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
se akumva umuhigo we n’isezerano yibohesheje akamwihorera, imihigo ye yose n’isezerano yibohesheje ryose bizahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko se namubuza ku munsi abyumviyeho, ntihazagire umuhigo we cyangwa isezerano yibohesheje gihama, kandi Uwiteka azamubabarira kuko se yamubujije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Cyangwa narongorwa n’umugabo akiboshywe n’umuhigo, cyangwa n’amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
umugabo we akabyumva, akamwihorera ku munsi abyumviyeho, imihigo ye n’isezerano yibohesheje bizahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko umugabo we namubuza ku munsi abyumviyeho, azaba akuye umuhigo we yahize n’amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, kandi Uwiteka azamubabarira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Ariko umuhigo w’umupfakazi cyangwa w’uwasenzwe, icyo yibohesheje cyose kizahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Umugore nahigira umuhigo mu nzu y’umugabo we, cyangwa niyibohesherezayo indahiro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
umugabo we akabyumva akamwihorera ntamubuze, imihigo ye yose n’isezerano yibohesheje ryose bizahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko umugabo we nabikura ku munsi yabyumviyeho, ibyaturutse mu kanwa ke byose byo ku mihigo ye cyangwa ku isezerano yibohesheje, ntibizahama kuko umugabo we yabikuye, kandi Uwiteka azamubabarira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Umuhigo wose n’indahiro yose yiboheshereza kwibabaza, umugabo we yagikomeza cyangwa yagikura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko umugabo we namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko nabikura yari yarabyumvise, azagibwaho no gukiranirwa k’umugore we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategetse Mose, ategeka ibyo umugabo n’umugore we, n’iby’umukobwa na se akiri inkumi mu rugo rwa se.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: