Somera Bibiriya kuri Telefone
Imidugudu y’Abalewi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy’i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Tegeka Abisirayeli bahe Abalewi imidugudu baturamo, bayikuye mu myandu bahawe ho gakondo, mubahe n’inzuri zigose iyo midugudu impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imidugudu bayibemo ubwabo, inzuri zibemo ubutunzi bwabo, zibe izo kuragirwamo amashyo yabo n’amatungo yabo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Inzuri zo ku midugudu muzaha Abalewi, zihere ku nkike z’imidugudu zigeze impande zose, ahaterwa intambwe magana atanu z’ibirenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi inyuma y’iyo midugudu muzagere intambwe igihumbi iruhande rw’iburasirazuba, n’izindi igihumbi iruhande rw’ikusi, n’izindi igihumbi iruhande rw’iburengerazuba, n’izindi igihumbi iruhande rw’ikasikazi, imidugudu iri hagati. Inzuri zo ku midugudu yabo zigerwe zityo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Imidugudu muzaha Abalewi ibemo imidugudu itandatu y’ubuhungiro, muzaba mukwiriye gutanga ngo gatozi wishe umuntu ayihungiremo, kandi muyongereho indi mirongo ine n’ibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Imidugudu yose muzaha Abalewi ibe mirongo ine n’umunani, muzayibahane n’inzuri zo kuri yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Imidugudu muzakura kuri gakondo z’Abisirayeli mukayiha Abalewi, ku benshi muzakureho myinshi, ku bake muzakureho mike. Umuntu wese uko gakondo yahawe ingana, abe ari ko aha Abalewi ku midugudu ye.”
Imidugudu y’ubuhungiro (Guteg 19.1-13; Yos 20.1-9)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Bwira Abisirayeli uti ‘Nimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cy’i Kanāni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
muzitoranirize imidugudu y’ubuhungiro, kugira ngo gatozi wishe umuntu atabyitumye, ayihungiremo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Iyo midugudu ibabere ubuhungiro bwo guhunga umuhōzi, kugira ngo gatozi adapfa adahagaze imbere y’iteraniro, gucirwa urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mu midugudu muzatanga, itandatu izababere iy’ubuhungiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Muzatange imidugudu itatu hakuno ya Yorodani, iyindi itatu muzayitange mu gihugu cy’i Kanāni, ibe imidugudu y’ubuhungiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Iyo midugudu uko ari itandatu ibere Abisirayeli n’umunyamahanga n’umusuhuke bo muri bo iy’ubuhungiro, kugira ngo gatozi wese wishe undi atabyitumye, ayihungiremo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“ ‘Ariko niba yaramukubise ikintu cy’icyuma agapfa, yaba ari umwicanyi, kandi umwicanyi ntakabure kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Cyangwa niba yaramuhonze ibuye afite mu ntoki, ryabasha kwica umuntu agapfa, yaba ari umwicanyi, kandi umwicanyi ntakabure kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Cyangwa niba yaramukubise ikintu cyabajwe mu giti, afite mu ntoki cyabasha kwica umuntu agapfa, yaba ari umwicanyi, kandi umwicanyi ntakabure kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uhōrera amaraso y’uwapfuye abe ari we umuhōra ubwe, namubona amuhōre.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“‘Cyangwa niba yaramusunikishijwe n’urwango, cyangwa niba yaragize icyo amutera amuciriye igico, agapfa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
cyangwa niba yaramukubitishijwe igipfunsi n’urwango agapfa, uwamukubise ntakabure kwicwa, yaba ari umwicanyi. Uhōrera amaraso y’uwapfuye ahōre uwo mwicanyi, namubona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“‘Ariko niba yaramusunitse atamwanze akamugwa mu maboko, cyangwa niba yaragize icyo amuteye atamuciriye igico,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
cyangwa niba yaramutembagarijeho ibuye ryabasha kwica umuntu, agapfa atamubonye, adasanzwe ari umwanzi we, atashakaga kugira icyo amutwara,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
iteraniro rice urubanza rw’uwamwishe n’uhōrera amaraso y’uwapfuye, ruhwanye n’ayo mategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Rikize gatozi uhōrera amaraso y’uwapfuye, rimusubize mu mudugudu w’ubuhungiro bwe yari yahungiyemo, awugumemo ageze aho umutambyi mukuru wasīzwe amavuta yera azapfira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ariko gatozi uwo nagira ubwo arenga urugabano rw’umudugudu w’ubuhungiro bwe yahungiyemo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
uhōrera amaraso y’uwapfuye agasanga ari inyuma y’urugabano rw’umudugudu w’ubuhungiro bwe akamuhōra, ntazagibwaho n’urubanza rw’inyama y’uwo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
kuko uwo yari akwiriye kuguma mu mudugudu w’ubuhungiro bwe, akageza aho umutambyi mukuru azapfira. Maze umutambyi namara gupfa, gatozi uwo azasubire mu isambu ya gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ibyo bibabere itegeko ritegeka uko muca imanza, mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“‘Uzica umuntu wese, gatozi uwo azicishwe n’abagabo bamushinje, ariko umugabo umwe ntagashinje umuntu ngo amwicishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“‘Ntimukemere ikarabo ry’uwishe umuntu akaba akwiye guhōrwa, ahubwo ntakabure guhōrwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi ntimukemere ikarabo ry’uwahungiye mu mudugudu w’ubuhungiro bwe ngo asubire gutura mu gihugu, umutambyi atarapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
“‘Nuko ntimuzanduze igihugu muzabamo, kuko amaraso yanduza igihugu, ntihabe impongano yagihongererwa ku bw’amaraso yakiviriyemo, itari ay’uwayavushije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ntimuzanduze igihugu muzaturamo nkaba hagati muri cyo, kuko ndi Uwiteka uba hagati mu Bisirayeli.’”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: