Somera Bibiriya kuri Telefone
Abisirayeli baritotomba, umuriro w’Uwiteka wicamo benshi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumvise uburakari bwe burakongezwa, umuriro w’Uwiteka wicāna muri bo, ukongora abo ku iherezo ry’amagando yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo muriro urazima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Aho hantu bahita Tabera, kuko umuriro w’Uwiteka wicānye muri bo.
Abisirayeli banga manu basaba Mose inyama, ariganyira
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abanyamahanga y’ikivange bari hagati y’Abisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli na bo bongera kurira, baravuga bati “Ni nde uzaduha inyama zo kurya?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Twibutse ya mafi twariraga ubusa tukiri muri Egiputa, n’amadegede n’amapapayi, n’ubutunguru bw’ibibabi by’ibibati n’ubutunguru bw’ibijumba, n’udutungurucumu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko none turumye nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Manu iyo yasaga n’utubuto tw’ibyatsi byitwa gadi, ishusho yayo yasaga n’iy’ubushishi buva ku giti bwitwa budola.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abantu barazereraga bakayiteranya, bakayisya cyangwa bakayisekura, bakayiteka mu nkono bakayihindura udutsima. Kuryoha kwayo kwari nk’uk’udutsima twavuganywe n’amavuta ya elayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ikime nijoro cyatonda aho babambye amahema, manu igatondana na cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mose yumva abantu barira, umuntu wese arirana n’inzu ye barira mu miryango y’amahema yabo. Uburakari bw’Uwiteka bukongezwa cyane, bibabaza Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mose abwira Uwiteka ati “Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki kimbujije kukugiriraho umugisha, ukanyikoreza aba bantu bose ho umutwaro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nasamye inda y’ubu bwoko bwose se, ni jye wababyaye ko untegeka kubaterura, nkabatengamatira mu gituza, nk’uko umurezi w’umugabo atengamatira umwana wonka, nkabajyana mu gihugu wasezeranije ba sekuruza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nakura he inyama zo kugaburira ubu bwoko bwose, ko bandirira imbere bati ‘Duhe inyama tuzirye’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Sinabasha guheka ubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Niba ungenza uty ndakwingize nyica mveho, niba nkugiriyeho umugisha ne kubona ibyago byanjye.”
Uwiteka aha Mose abafasha mirongo irindwi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka abwira Mose ati “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b’abantu koko n’abatware babo, ubazane ku ihema ry’ibonaniro bahagararaneho nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwuka ukuriho mubashyireho. Na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w’abantu, we kuwuheka wenyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi bwira abantu uti: Mwiyereze umunsi w’ejo kandi muzarya inyama, kuko muririye ku matwi y’Uwiteka mukavuga muti ‘Ni nde uzaduha inyama zo kurya, ko twari tumereye neza muri Egiputa?’ Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
ahubwo muzazirya ukwezi kose mugeze aho zizabatungukira mu mazuru zikababihira, kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti ‘Twaviriye iki muri Egiputa?’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mose aramusubiza ati “Ubwoko ndi hagati ni abagabo bigenza uduhumbi dutandatu, umva ko uvuze uti ‘Nzabaha inyama bazirye ukwezi kose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bazababagira imikumbi n’amashyo byo kubahaza? Cyangwa amafi yo mu nyanja yose azabateranirizwa yo kubahaza?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwiteka abwira Mose ati “Mbese amaboko y’Uwiteka abaye magufi? None urareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.”
Abafasha ba Mose barahanura: yanga kugira ishyari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mose arasohoka abwira abantu ayo magambo y’Uwiteka, kandi ateranya abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’abantu, abagotesha ihema ryera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwiteka amanukira muri cya gicu avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi. Nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubare w’abanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanurira aho mu ngando.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Umuhungu w’umusore agenda yiruka abwira Mose ati “Eludadi na Medadi barahanurira mu ngando.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Yosuwa mwene Nuni, wari umufasha wa Mose uhereye mu busore bwe, aramubwira ati “Databuja Mose, babuze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mose aramubaza ati “Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Mose asubirana mu ngando n’abakuru ba Isirayeli.
Abisirayeli bahabwa inyama, bahanwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Umuyaga uturuka ku Uwiteka, uzana inturumbutsi zivuye ku nyanja, uzigusha aho babambye amahema n’impande zose, zigeza aho umuntu yagenda urugendo rw’umunsi umwe, ikirundo cyazo kireshya n’intambwe enye z’intoki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Abantu barahaguruka, biriza uwo munsi bazitoragura bakesha ijoro, biriza n’undi munsi. Uwatoraguye nke aba atoraguye homeru cumi. Bazanika hose impande zose z’ingando zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Inyama bakizishinze amenyo bataramara kuzitapfuna, uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugiga ikomeye cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Aho hantu bahita Kiburotihatava, kuko ari ho bahambye abifuzaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Abantu bahaguruka i Kiburotihatava bajya i Haseroti, bahamara iminsi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: