Umutegetsi uzakomoka i Betelehemu |
| 1. | Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose. |
| 2. | Ni cyo gituma azabatanga kugeza igihe uwo uri ku nda azabyarira, kandi abasigaye bo muri bene se bazagarukira Abisirayeli. |
| 3. | Azakomera aragire umukumbi we afite imbaraga z’Uwiteka n’icyubahiro cy’izina ry’Uwiteka Imana ye, kandi na bo bazakomera kuko icyo gihe azaba akomeye kugeza ku mpera z’isi. |
| 4. | Kandi uwo muntu azatubera amahoro. Umwashuri naza mu gihugu cyacu akaturibatira amanyumba, tuzamuteza abungeri barindwi n’ibikomangoma munani. |
| 5. | Kandi bazarimbuza igihugu cya Ashuri inkota, n’igihugu cya Nimurodi babarimburire mu byambu byo mu ngabano zacyo. Uko ni ko azadukiza Umwashuri natuzira mu gihugu akagikandagiramo. |
| 6. | Abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk’ikime kivuye ku Uwiteka cyangwa nk’imvura y’urujojo igwa mu byatsi, bitagomba kurindira umuntu habe no gutegereza abantu. |
| 7. | Kandi abasigaye ba Yakobo bazaba mu mahanga no mu moko menshi nk’intare iri mu nyamaswa zo mu ishyamba, nk’umugunzu w’intare uri mu mikumbi y’intama. Iyo uyinyuzemo urayinyukanyuka ukayitanyagura, ntihagire uwutesha. |
| 8. | Ukuboko kwawe kuramburirwe ku banzi bawe, ababisha bawe bose bacibwe. |
| 9. | Icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, nzagutsembaho amafarashi yawe ndimbure n’amagare yawe y’intambara, |
| 10. | kandi nzarimbura imidugudu yo mu gihugu cyawe, n’ibihome byawe byose nzabyubika. |
| 11. | Kandi nzaca uburozi buturuka mu kuboko kwawe, n’abacunnyi ntuzongera kubagira. |
| 12. | Nzatsembaho ibishushanyo byawe bibajwe n’ibigirwamana byawe by’inkingi, ntuzongera gusenga ibyakozwe n’amaboko yawe. |
| 13. | Kandi nzagushikuzamo ibishushanyo byawe bibajwe bya Ashera, nzarimbura n’imidugudu yawe. |
| 14. | Kandi amahanga atumvira, nzayahōra mfite uburakari n’umujinya. |