Ibyo Imana ishaka ku bantu bayo |
| 1. | Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati “Haguruka uburanire imbere y’imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe. |
| 2. | “Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z’isi zitajegajega, nimwumve kuburana k’Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n’ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli. |
| 3. | “Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye. |
| 4. | Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukura mu nzu y’uburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe. |
| 5. | Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w’i Mowabu yagambiriye, n’icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.” |
| 6. | Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyana zimaze umwaka? |
| 7. | Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye? |
| 8. | Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi. |
| 9. | Ijwi ry’Uwiteka rirangurura ribwira umurwa, kandi umunyabwenge azubaha izina ryawe riti “Nimwumvire inkoni ihana n’uwayitegetse. |
| 10. | Mbese ubutunzi budatunganye buracyari mu nzu y’inkozi z’ibibi cyangwa ingero zitubya, abantu banga? |
| 11. | Abafite iminzani ibeshya n’uruhago rurimo ibipimisho bihenda, mbese bantunganira? |
| 12. | Kuko abakire baho buzuye urugomo kandi abaturage baho bavuga ibinyoma, n’ururimi rwabo rwo mu kanwa kabo rukariganya. |
| 13. | Ni cyo gituma nanjye naguteje igikomere kibabaje, nkugira umusaka nguhoye ibyaha byawe. |
| 14. | Uzarya we guhaga n’iwawe hazabamo ubusa, uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyo uzahakura nzagitsembesha inkota. |
| 15. | Uzabiba ariko ntuzasarura, uzenga imbuto z’imyelayo ariko ntuzisīga amavuta yazo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa vino. |
| 16. | Kuko amategeko ya Omuri n’ibyakozwe n’umuryango wa Ahabu byose bikomezwa, namwe mugakurikiza imigenzo yabo, bigatuma nkugira umusaka n’abaturage baho bakabimyoza, kandi muzagerekwaho n’igitutsi batuka ubwoko bwanjye.” |