Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 18-11-2019 saa 22:33:28 | Yarebwe: 28595
Igitabo cya Hoseya cyanditswe na Hoseya mwene Beri (
Hoseya yacyandikiye mu gihugu cya isiraheli kandi ubutumwa bwe bwarebaga abiyisiraheli. Muri icyo gihe basengaga ikigirwamana kitwa Baali cy’abanyakanani bibwiriga ko gitanga ibyara hamwe nuburumbuke; bari bamaze guca ukubiri n’amategeko ya Mose (
Hoseya 8:1
1.Shyira impanda mu kanwa! Azaza nkigisiga agwire urusengero rwUwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica namategeko yanjye.
Kuva 24:7
7.Yenda igitabo cyisezerano agisomera abantu, baramubwira bati Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.
Hoseya 8:13
13.Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa.
Hoseya 9:3-5
3.Ntibazatura mu gihugu cyUwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri. 4.Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nkibyokurya byabirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu yUwiteka. 5.Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi wibirori byUwiteka?
Ikibazo cy’ingutu Hoseya yibandaho ni ugusenga ibigirwamana. Hoseya yahanhatege0uye ku ngoma z’abami bane (4) bategekaga i Buyuda aribo: UZIYA, YOTAMU, AHAZI, HEZEKIYA. Naho mu bwami bw’amajyarugu (isirayeli) hategeka Yerobowamu 2.
Bimwe mu biri mu gitabo cya Hoseya
Igikuru tubona mu gitabo cya hoseya ni ukwemeza abisirayeliko bakwiye kwihana bakagarukira Imana yabo kuko bayigomeye bakareka kwizera ahubwo bakayoboka ibigirwamna. Nyamara kubwurukundo ibafitiye ntiyabaretse yakomeje kubingingira kuyigarukira.
Umugore wa Hoseya w’umusambanyikazi agereranywa n’abayisiraheli bakurikiye gusenga ibigirwamana. Hoseya ntiyarakwiriye kumureka nkuko Imana itarete abayisiraheli.
Iki gitabo wakigabanyamo ibice bibir
- Ibyubuzima bwa Hoseya (Hoseya 1:1-9;
Hoseya 1:1-9
1.Ijambo ryUwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya niya Yotamu, niya Ahazi niya Hezekiya abami bu Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli. 26.1--27.8; 28.1--32.33 Abisirayeli bagereranywa numugore wa maraya ucyuwe 2.Igihe Uwiteka yatangiye kuvugana na Hoseya ubwa mbere aramubwira ati Genda ucyure umugore wa maraya ufite abana bibinyandaro, kuko iki gihugu cyakabije ubusambanyi bwo kureka Uwiteka. 3.Nuko aragenda acyura Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, asama inda amubyaraho umuhungu. 4.Maze Uwiteka aramubwira ati Izina rye umwite Yezerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra inzu ya Yehu amaraso ya Yezerēli, kandi nzamaraho ubwami bwinzu ya Isirayeli. 5.Uwo munsi nzavunagurira umuheto wa Isirayeli mu kibaya cyi Yezerēli. 6.Nuko asubizamo inda, abyara umukobwa. Uwiteka aramubwira ati Izina rye umwite Loruhama, uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababarira ukundi. 7.Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirisha umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi. 8.Nuko acukije Loruhama arongera asama inda, abyara umuhungu. Uwiteka ati 9.Izina rye umwite Lowami, kuko mutari ubwoko bwanjye nanjye sinzaba Imana yanyuHoseya 2:1-7;Hoseya 2:1-7
1.Ariko iherezo, umubare wAbisirayeli uzangana numusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo Ntimuri ubwoko bwanjye, bazahabwirirwa ngo Muri abana bImana ihoraho. 2.Kandi Abayuda nAbisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirize umutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezerēli uzaba ukomeye. Abisirayeli bahanirwa ubusambanyi 3.Ami we, mubwire abo muva inda imwe, nawe Ruhama, mubwire bashiki banyu muti 4.Nimuburane na nyoko muburane, kuko atari umugore wanjye nanjye sindi umugabo we, akure ubumaraya mu maso he, nubusambanyi abukure hagati yamabere ye, 5.kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nkumunsi yavutseho, nkamuhindura nkikidaturwa, nkamugira nkigihugu cyumye kandi nkamwisha inyota. 6.Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa 7.nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya nibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bwintama nimigwegwe namavuta ya elayo nibyo kunywa.Hoseya 3:1-5;Hoseya 3:1-5
Urukundo Imana ikunda Abisirayeli nubwo basambanaga 1.Uwiteka arambwira ati Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa nincuti ye nkuko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe yimizabibu. 2.Nuko ndamubona mutangaho ibice byifeza cumi na bitanu, na homeru imwe nigice bya sayiri, maze ndamubwira nti 3.Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore wundi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera. 4.Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe ninkingi, cyangwa efodi na terafimu. 5.Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo numwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka nineza ye mu minsi yimperuka, bamushaka bamwubashye.Hoseya 4:1-19).Hoseya 4:1-19
Ibyaha byAbisirayeli bivugwa 1.Nimwumve ijambo ryUwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana. 2.Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso. 3.Ni cyo kizatera igihugu kurira kandi ugituyemo wese akiheba, ninyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, nibisiga byo mu kirere, ndetse namafi yo mu nyanja azapfa. 4.Ariko ntihakagire umuntu ubibuza. Ntihakagire ubicyaha, kuko ubwoko bwawe bumeze nkababuranya umutambyi. 5.Kandi uzasitara ku manywa, numuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko. 6.Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko yImana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe. 7.Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gituma ubwiza bwabo nzabuhindura nkibikoza isoni. 8.Batungwa nibyaha byubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo. 9.Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture nimirimo bakoze. 10.Bazarya be guhaga, bazakora ibyubusambanyi be kugwira kuko baretse kwita ku Uwiteka. 11.Ubusambanyi na vino yumuce, na vino yihira byica umutima. 12.Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima wubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo. 13.Batambira ibitambo mu mpinga zimisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi yimyela nimilebeni nimyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya nabageni banyu bagasambana. 14.Sinzahanira abakobwa banyu ubumaraya bwabo, habe nabageni banyu ubusambanyi bwabo, kuko abagabo ubwabo bihererana nabamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe namahabara. Ni cyo gituma ubwoko butagira ubwenge buzarimbuka. 15.Nawe Isirayeli nukora ibyubumaraya, uramenye udacumuza na Yuda, kandi ntimukajye i Gilugali cyangwa ngo muzamuke mujye i Betaveni, cyangwa ngo murahize Uwiteka Uhoraho. 16.Kuko Isirayeli yagomye nkishashi itsimbaraye, noneho Uwiteka azabaragira nkumwana wintama uri ahantu hagari. 17.Efurayimu yifatanije nibigirwamana nimumureke. 18.Ibyo banywa birakarishye, bahora basambana, abatware be bakunda ibiteye isoni bisa. 19.Inkubi yumuyaga yamutwaye mu mababa yayo, kandi bazakozwa isoni nibitambo byabo.
Muri iki gice dusangamo cyane cyane ibyubuzima bwa Hoseya Imana yamutegetse kurongora Malaya. Iryo jambo rirakomeye ndetse benshi baritangaho insobanuro zitandukanye, kuko bavuga ngo Imana yera ntiyari gutegeka Hoseya kurongora malaya bigatuma bavuga bati uwo mugore yaba yarabaye malaya Hoseya yaramaze kumurongora.
Icyo dukwiriye kumenya ni uko urukundo rw’Imana rukomeye nkuko Imana yatweretse ko yihanganiye abayisiraheli. Kuri yo, igihe abayisiraheli basengaga izindi mana byari bimeze nkuko uwo mugore nawe yari malaya. Hoseya yari akwiriye kumukunda. Ikindi tubona ni uko naho abayisiraheli bava ku mana yabo, yo itabaretse yakomeje kubasezeranya ibihe byiza (
Hoseya 3:5
5.Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo numwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka nineza ye mu minsi yimperuka, bamushaka bamwubashye.
Urubyaro rwa hoseya na Gomera na rwo rushushanya guhana. Imana yagombaga guhana abisiraheli mu gihe banze kuyigarukira; rugashushanya kandi imbabazi Imana izabagirira (
Hoseya 2:1
1.Ariko iherezo, umubare wAbisirayeli uzangana numusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo Ntimuri ubwoko bwanjye, bazahabwirirwa ngo Muri abana bImana ihoraho.
Abo bana ni:
Yezereli (
Hoseya 1:4
4.Maze Uwiteka aramubwira ati Izina rye umwite Yezerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra inzu ya Yehu amaraso ya Yezerēli, kandi nzamaraho ubwami bwinzu ya Isirayeli.
Hoseya 1:6
6.Nuko asubizamo inda, abyara umukobwa. Uwiteka aramubwira ati Izina rye umwite Loruhama, uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababarira ukundi.
- Amagambo Hoseya yagejeje ku bisirayeli (Hoseya 5:1-15;
Hoseya 5:1-15
Uwiteka abakuraho amaso 1.Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe abinzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu yumwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe. 2.Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose. 3.Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze ibyubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje. 4.Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima yubumaraya, ntibamenye Uwiteka. 5.Isirayeli ashinjwa nubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwa no gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo. 6.Bazajyana imikumbi yabo namashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo. 7.Bariganije Uwiteka kuko abana babyaye ari abanyamahanga, noneho hashize ukwezi bazatsembanwa nibyabo. 8.Muvugirize ihembe i Gibeya nimpanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we. 9.Efurayimu azahinduka umusaka ku munsi wo guhanwa, namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibizaba koko. 10.Ibikomangoma byi Buyuda bihwanye nabimura urubibi rwimirima, nzabasukaho umujinya wanjye nkamazi. 11.Efurayimu atwazwa igitugu, yaciwe intege nurubanza, kuko yishimiraga gukurikiza amategeko yabantu. 12.Ni cyo gituma mereye Efurayimu nkinyenzi, ninzu ya Yuda nkikiboze. 13.Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora nuruguma rwanyu. 14.Kuko nzamerera Efurayimu nkintare, ninzu ya Yuda nkumugunzu wintare. Jye ubwanjye nzatanyagura nigendere, nzajyana umuhigo kandi nta wuzawunyaka. 15.Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.Hoseya 6:1-11;Hoseya 6:1-11
1.Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora. 2.Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye. 3.Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nkumuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nkimvura, nkimvura yitumba isomya ubutaka.Gusubiza kUwiteka 4.Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nkigicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nkikime gitonyorotse hakiri kare. 5.Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo yakanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nkumucyo ukwira hose. 6.Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa. 7.Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye. 8.I Galeyadi ni umudugudu winkozi zibibi, hahindanijwe namaraso. 9.Uko ibitero byabambuzi bicira umuntu igico, ni ko igitero cyabatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Ni ukuri bagira ubugambanyi. 10.Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni ho ubumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe. 11.Kandi nawe Yuda urindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye.Hoseya 7:1-16;Hoseya 7:1-16
1.Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, nubugome bwi Samariya na bwo, kuko bakora ibyibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cyabambuzi kikamburira ku gasozi. 2.Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye. 3.Banezereza umwami gukiranirwa kwabo, nibikomangoma byishimira ibinyoma byabo. 4.Bose ni abasambanyi, bameze nkiziko ricanwemo numutetsi, areka gucana iyo amaze gucugusa irobe kugeza igihe rimaze gutubuka. 5.Ku munsi wibirori byumwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara ninzoga nyinshi banyoye, umwami na we arambura ukuboko hamwe nabakobanyi. 6.Biteguje imitima yabo imeze nkiziko mu gihe bubikiraga. Umutetsi wabo arasinzira agakesha ijoro, bwacya imigambi yabo ikagurumana nkumuriro. 7.Bose bashyushye nkiziko, barya abacamanza babo, abami babo bose baraguye, nta numwe wo muri bo untabaza. 8.Efurayimu yivanze nayandi moko, Efurayimu ni nkumutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe. 9.Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze nimvi zibitarutaru ntiyabimenya. 10.Na Isirayeli ashinjwa nubwibone bwe, ariko ntibarakagarukira Uwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka. 11.Efurayimu ni nkinuma yinjiji itagira ubwenge, batakira Egiputa bagahungira no muri Ashuri. 12.Nibagenda nzabatega ikigoyi cyanjye, nzabamanura nkibisiga byo mu kirere, nzabahana nkuko baburiwe bari mu iteraniro ryabo. 13.Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzaga kubacungura barambeshyeye. 14.Kandi ntibantakiye banyerekejeho umutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Ikibatera guteranira hamwe ni ukurya no kunywa gusa, ariko jye barangomera. 15.Nubwo nabigishije ngakomeza amaboko yabo, ariko bajya inama zo kungirira nabi. 16.Barahindukira, ntibahindukirira Isumbabyose, bameze nkumuheto wigifuma. Ibikomangoma byabo bizarimbuzwa inkota bazize urugomo rwururimi rwabo. Ni cyo kizatuma basekerwa mu gihugu cya Egiputa.Hoseya 8:1-14;Hoseya 8:1-14
1.Shyira impanda mu kanwa! Azaza nkigisiga agwire urusengero rwUwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica namategeko yanjye. 2.Bazantakira bati Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi. 3.Isirayeli yataye ibyiza, na we umwanzi azamuhiga. 4.Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo nizahabu yabo, bituma bacibwa. 5.Inyana yawe Samariya we yarayanze, uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwaho urubanza? 6.Kuko iyo nyana ikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano yumukozi. Ni ukuri inyana yi Samariya izavunagurika. 7.Babibye umuyaga bazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza. 8.Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nkikibindi kigawa na bose, 9.kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nkimparage iri ukwayo, Efurayimu yiguriye abakunzi. 10.Ni ukuri naho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bwumutwaro umwami wibikomangoma azabakorera. 11.Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukora ibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha. 12.Naho namwandikira ibyamategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nkikintu cyinzaduka. 13.Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa. 14.Isirayeli yibagiwe Umuremyi we kandi yiyubakiye amanyumba, na Yuda yigwirije imidugudu igoswe ninkike zamabuye, ariko nzamutwikira imidugudu, ntwike nibihome byayo.Hoseya 9:1-16;Hoseya 9:1-16
1.Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nkabanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano. 2.Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino yihira. 3.Ntibazatura mu gihugu cyUwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri. 4.Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nkibyokurya byabirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu yUwiteka. 5.Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi wibirori byUwiteka? 6.Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza byifeza bizarengwaho nigisura, namahwa azamera mu ngo zabo. 7.Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, nuhanzweho numwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, nuko ubwanzi bwawe bugwiriye. 8.Efurayimu ni umurinzi uhēza Imana yanjye: ubukira bategesha inyoni butezwe ku nzira zose, aho umuhanuzi anyura, urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu yImana ye. 9.Biyanduje bishayishije nko mu gihe cyi Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo. 10.Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nkinzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nkimbuto zumutini muto zumwimambere, ariko bagiye i Bāli yi Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nkikigirwamana bakunze. 11.Na we Efurayimu ubwiza bwe buzaguruka nkinyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda. 12.Naho barera abana babo, nzababambura he kugira umuntu usigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera! 13.Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nkimbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyira umwicanyi. 14.Uwiteka ubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramo inda namabere yagonesheje. 15.Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukana mu nzu yanjye mbahoye ububi bwibyo bakoze, sinzongera kubakunda ukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome. 16.Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Ni ukuri naho babyara, nzica imbuto zituruka mu nda zabo zinkoramutima.Hoseya 10:1-15;Hoseya 10:1-15
1.Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bwigihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza zibigirwamana. 2.Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo zibigirwamana. 3.Ni ukuri noneho bazavuga bati Nta mwami dufite kuko tutubashye Uwiteka, kandi umwami yatumarira iki? 4.Bavuga amagambo yubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nkuko umuhoko umera mu mayogi yimirima. 5.Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bwinyana zibigirwamana zi Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe nabatambyi babo, banezerwaga nubwiza bwazo kuko bwashize. 6.Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa nisoni, na Isirayeli azamwazwa nimigambi ye. 7.Naho i Samariya, umwami waho ahwamye nkifuro riri ku mazi. 8.Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa nibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati Nimudutwikire, niyindi iringaniye bati Nimutugwire. 9.Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cyi Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa bi Gibeya itabageraho. 10.Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumuro byabo uko ari bibiri. 11.Efurayimu ni nkishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga yigiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyiraho umugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca. 12.Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka. 13.Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto zibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe nubwinshi bwintwari zawe. 14.Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nkuko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi wintambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga nabana be. 15Ni ko i Beteli muzagenzwa muzize ibibi byanyu bikabije. Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.Hoseya 11:1-11;Hoseya 11:1-11
1.Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa. 2.Ariko bitandukanije nababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu. 3.Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije. 4.Nabiyegereje nimigozi nkumuntu, mbakuruza imirunga yurukundo, kandi nabamereye nkabakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira ibyokurya imbere. 5.Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ariko Umwashuri ni we uzaba umwami wabo, kuko banze kungarukira. 6.Inkota izagwira imidugudu yabo, izavunagura imyugariro yabo iyitsembeho, bazize imigambi yabo. 7.Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta numwe uyihimbaza. 8.Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nkuko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, nimbabazi zanjye zose ziragurumana. 9.Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nkumuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu. 10.Bazakurikira Uwiteka, azivuga nkintare, ni ukuri azivuga. Abana bazaza bahinda umushyitsi bavuye iburengerazuba. 11Bazaza bavuye muri Egiputa bameze nkuruhūri, no muri Ashuri bameze nkinuma, kandi nzabaha kuba mu mazu yabo. Ni ko Uwiteka avuga.Hoseya 12:1-15; (Hoseya 12:1-15
1.Efurayimu angotesheje ibinyoma, ninzu ya Isirayeli yuzuye uburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, ni umunyamurava ku Uwera. 2.Efurayimu yatunzwe nibintu byumuhohwe, kandi akurikira umuyaga wiburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma nurugomo. Basezerana nabo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa. 3.Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye nimigenzereze ye, azamwitura ibihwanye nibyo yakoze. 4.Yafashe agatsinsino ka mwene se bakiva mu nda ya nyina, amaze guhama yakiranije Imana. 5.Ni ukuri yakiranije marayika aramutsinda, amwinginga arira. I Beteli ni ho yamubonye, ari ho yavuganiye natwe, 6.ni we Uwiteka Imana Nyiringabo, ni izina ryibutsa abantu ko ari Uwiteka. 7.Nuko garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujye uhora utegereje Imana yawe. 8.Efurayimu ni umugenza, iminzani yubuhenzi iri mu ntoki ze, akunda guhenda. 9.Efurayimu aravuga ati Ni ukuri nabaye umukire, nironkeye ubutunzi, mu mirimo yanjye yose ntibazambonaho ibibi byakwitwa ibyaha. 10.Ariko ni jye Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nzongera gutuma uba mu mahema nko mu minsi yibirori byera. 11.Navuganye nabahanuzi ngwiza ibyerekanwa, mbwirira abantu mu kanwa kabahanuzi mbaciriramo imigani. 12.Mbese i Galeyadi nta gukiranirwa kuhaba? Rwose ni abatagira akamaro. I Gilugali batamba amapfizi, ibicaniro byabo bimeze nkibirundo byamabuye ari hagati yamayogi. 13.Yakobo yahungiye mu gihugu cya Aramu, Isirayeli atendera umugore aba umushumba wintama, kugira ngo abone uwo mugore. 14.Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetse umuhanuzi, kandi umuhanuzi ni we wamurindaga. 15.Efurayimu yarakaje Uwiteka uburakari bukaze, ni cyo gituma amaraso ye azayabazwa, kandi umuvumo yavumye umwami we azawumugarurira.Hoseya 13:1-15;Hoseya 13:1-15
1.Iyo Efurayimu yavugaga abantu bahindaga umushyitsi, yishyize hejuru mu Bisirayeli ariko igihe acumujwe na Bāli yahereyeko arapfa. 2.Noneho bahora barushaho gukora ibyaha, kandi biremeye ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo, nibigirwamana bihimbiye, ibyo byose ni umurimo wabanyamyuga. Bavuga ibyabyo bati Reka abatamba abe ari bo basoma inyana zibigirwamana. 3.Ni cyo gituma bazaba nkigicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nkikime gitonyorotse hakiri kare, nkumurama utumurwa ku mbuga na serwakira, cyangwa nkumwotsi uva mu ziko. 4.Ariko ndi Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nta yindi mana uzamenya itari jye, kandi uretse jye nta wundi mukiza ubaho. 5.Nakumenye igihe wari mu butayu, mu gihugu gikakaye. 6.Uko urwuri rwabo rwari ruri ni ko bahaze, barahaga maze imitima yabo yishyira hejuru, bituma banyibagirwa. 7.Ni cyo gituma nzabamerera nkintare, nzabategera mu nzira nkingwe, 8.nzabatera meze nkidubu yambuwe ibibwana byayo, nzacagagura inkanizo zumutima wabo, kandi nzahabaconshomerera nkintare yingore, inyamaswa zinkazi zizabatanyagura. Isezerano ryuko Abisirayeli bazakizwa 9.Isirayeli we, uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe. 10.Umwami wawe ari hehe, ngo agukirize mu midugudu yawe yose? Abacamanza bawe bari he, abo wakaga umwami nibikomangoma? 11.Naguhaye umwami ndakaye, mukwaka mfite umujinya. 12.Gukiranirwa kwa Efurayimu gukubiwe hamwe, igicumuro cye kirabitswe. 13.Ibise byumugore uri ku nda bizamuzaho: ni umwana utagira ubwenge kuko igihe cyo kuvuka kigeze, ntaba akwiriye gutinda mu ngobyi. 14.Nzakugura, ngukureho amaboko akujyana ikuzimu, nzabacungura mbakize nurupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he? Sinabona uko nibuza. 15.Naho yakororokera muri bene se, iburasirazuba hazaturuka umuyaga, ari wo muyaga wUwiteka uzamuka uva mu butayu, isōko ye izakama kandi iriba rye na ryo rizuma, bazasahura ububiko bakuremo ibintu byiza byose.Hoseya 14:1-10.Hoseya 14:1-10
1.I Samariya hazagerekwaho igihano cyaho, kuko hagomeye Imana yaho: bazicishwa inkota; abana babo bato bazavungagurwa, kandi abagore babo batwite bazabafomoza. 2.Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe nigicumuro cyawe. 3.Mujyane amagambo mugarukire Uwiteka mumubwire muti Udukureho gukiranirwa kose, utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ryiminwa yacu. 4.Abashuri ntibazadukiza, ntituzagendera ku mafarashi kandi ntabwo tuzongera kubwira ubukorikori bwakozwe namaboko yacu tuti Muri imana zacu, kuko impfubyi ari wowe zibonaho kugirirwa imbabazi. 5.Nzakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo rutagabanije, kuko uburakari nabumukuyeho. 6.Nzamerera Isirayeli nkikime; azarabya nkuburabyo, azashora imizi nki Lebanoni. 7.Amashami ye azagaba, kandi ubwiza bwe buzasa nubwigiti cyumwelayo, nimpumuro ye nki Lebanoni. 8.Ababa mu gicucu cye bazagaruka, bazashibuka nkingano batohe nkumuzabibu, impumuro yabo izaba imeze nka vino yi Lebanoni. 9.Efurayimu azavuga ati Ndacyahuriye he nibigirwamana kandi? Narayumviye kandi nzayitaho, meze nkumuberoshi utoshye, imbuto zawe ni jye ziturukaho. 10.Uzi ubwenge wese ni we uzitegereza ibyo, uUwitonda wese ni we uzabimenya, kuko inzira zUwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo, ariko abacumura bazazigwamo.
Muri iki gice cya kabiri dusomamo amagambo Hoseya yahanuriye abisiraraheli, aribo befurahimu. Imana yarabagaye cyane kuko bayiretse bagakurikira izindi mana zitagira ububasha. Ibyo byarayibabaje cyane. Ariko ntiyigeze ibareka. Mu magambo Hoseye yahawe n’Imana ngo ayahagazeho ntiyibagiwe kubamenyesha yuko ibakunda (
Hoseya 11:8
8.Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nkuko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, nimbabazi zanjye zose ziragurumana.
Imana yavuze aya magambo kandi izi ibikorwabya Efurayimu. Yari izi: ubujura bwabo, ubwicanyi, ukwikunda, uburyarya, hamwe n’ibinyoma. Naho Imana yari izi ingeso z’abayisiraheli yarenzagaho ikabakunda.
Muri iki gice kandi Hoseya yibasira abategetsi b’igihugu, abami bashyizweho badakurikije ubushake bw’Imana. Yongera kuvuga kandi ku batambyi ko babaye injiji, bagakunda impiya bakayobora ubwoko bwayo mu rwobo (
Hoseya 4:4-10
4.Ariko ntihakagire umuntu ubibuza. Ntihakagire ubicyaha, kuko ubwoko bwawe bumeze nkababuranya umutambyi. 5.Kandi uzasitara ku manywa, numuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko. 6.Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko yImana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe. 7.Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gituma ubwiza bwabo nzabuhindura nkibikoza isoni. 8.Batungwa nibyaha byubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo. 9.Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture nimirimo bakoze. 10.Bazarya be guhaga, bazakora ibyubusambanyi be kugwira kuko baretse kwita ku Uwiteka.
UMWANZURO.
Igitabo cya Hoseya kitwigisha ibintu 3 bikomeye ku Mana:
- Imana idukunda urukundo rutatuma itureka
- Ibyaha byacu bidutandukanya nayo ntago ishobora kubyihanganira ngo irekere aho.
- Imana ikomeza kudushakashaka no kuduhendahenda kugirango tubivemo.
Imana ibahe umugisha.
Tags: abahanuzi bato, Hoseya, isezerano rya kera
Yanditswe muri: Twige Bibiliya
Yanditswe muri: Twige Bibiliya
Umwanditsi
DUKUZUMUREMYI Fabrice Ndi umukristo uri murugendo rugana mu ijuru. Nkorera umurimo w'Imana muri CEP UR RWAMAGANA. |
Izindi nkuru bijyanye
Amateka y’ibitabo by’abahanuzi.27-09-2024 |
Bimwe mu byo wa menya mu gitabo cya Yoweli10-05-2021 |
Amateka y’ibitabo by’abahanuzi.27-09-2024 |
Bimwe mu byo twamenya mu gitabo cya Hoseya18-11-2019 |
Amateka y’ibitabo by’abahanuzi.27-09-2024 |
Bimwe mu byo wa menya mu gitabo cya Yoweli10-05-2021 |