Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 18-10-2019 saa 22:50:38 | Yarebwe: 4068

Mu mibereho ya muntu ya buri munsi, kuva mu bwana kugeza umuntu abaye mukuru, aba afite icyo yifuza kuzabacyo. Nubwo bimeze gutyo, Imana niyo yonyine ifite ubuzima bw’umuntu bwose mu biganza byayo. Twasuye umukozi w’Imana, Imana yahaye umugabo afite imyaka mirongo ine (40) maze imuremera ishimwe rikomeye imbere y’abantu bose bamusekaga bamwita mukecuru, imuha n’umwana. Burya koko ntakinanira Imana nkuko Yobu yabivuze (Yobu 42:2).

Mutungirehe Aisha  umunyamasengesho usengera mu itorero rya ADEPR, umudugudu wa Ruli muri paroisse ya Ruli. Imana yamukoreye imirimo n’ibitangaza imuremera ubuhamya bukomeye. Nkuko akunda kubivuga mu magambo ye Imana ijya yemera ko byose bitugeraho ariko ikitamurura igatabara.

Uyu mukozi w’Imana yabanje gushaka kuba maseri biranga, ajya gushaka imibereho bituma ajya mu idini rya isilamu. Nuko bitewe n’abakozi bakoranaga ba barokore bakamubwira ijambo ry’Imana bituma akizwa.

Akimara gukizwa yahuye n’intambara nyinshi atangira kwicwa n’inzara, baramwanga, kandi  amara imyaka myinshi atarabona umugabo;  bituma atangira kwitwa mukecuru ariko ageze ku myaka 40 Imana imuha umugabo maze imukorera ubukwe bwiza, ikigeretse kuribyo imuha umwana.

 

UMVA UBUHAMYA HANO: