Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 08-10-2019 saa 21:56:21 | Yarebwe: 5602

N’ubwo gukiza indwara kw’Imana ari ibintu bigibwaho impaka, gusa bibaho kandi uko Imana yahoze ikiza indwara kuva mu isezerano rya kera kugeza no mu isezerano rishya na nubu iracyabikora. Mu by’ukuri kimwe cya cumi cy’ibyanditswe mu butumwa bwiza bwa Matayo, Mariko, Luka na Yohana; bivuga umurimo ukomeye wa Yesu Kirisito  wo gukiza indwara. Indwara usanga zikira mu buryo bw’ibitangaza by’Imana (Mariko 16:17-18).  Burya koko mu mpano zitandukanye Imana itanga, impano yo gukiza abarwayi irayitanga. Twasuye umukozi w’Imana usengera abantu bagakira aduha ubuhamya bwerekana ukuntu Imana yamukoresheje iby’ubutwari.

Manirakiza Frorien, umuvugabutumwa akaba na mwarimu mu itorero rya Methodiste libre,  umudugudu wa Ruli muri Paroise ya Musasa; Imana yamuhaye impano yo gusengera abarwayi bagakira. Yakijijwe muri 1998 atangira gukora umurimo w’Imana.

Akimara gusenga amasengesho y’iminsi 7 atarya atanywa asaba Imana gusengera abarwayi, Imana yahise imuha Impano yo gusengera abarwayi. Yakunze gusengera abantu bose barwaye imyuka mibi  hamwe n’izindi  ndwara zidasobanutse. Tuganira nawe yaduhaye ingero z’indwara Imana imukoresheje yakijije zikomeye harimo abantu abadayimoni bararaga baniga n’abandi batararaga basinziriye hakiyongeraho ubumuga butandukanye n’izindi nyinshi.

Imana yakomeje ku muteza intambwe, atangira gukomeza gusengera abarwayi mu mpande zose mu gihugu. Mu gusengera abarwayi, hari  abantu asengera bagahita bakira hari n’abandi Imana ikomeza gukiza nibura mu gihe kingana n’icyumweru kimwe impinduka zikaboneka; byose biba bitewe n’umugambi w’Imana ku buzima bwawe.

Muri iyi minsi abantu benshi  bakunda ku gurisha impano bahawe abandi bakajya kuzishaka baciye mu zindi nzira; kurikira ubu buhamya umenye  ukuntu abanyempano bakwitwara n’uburyo impano zivuye ku Mana wazibona.

UMVA UBU BUHAMYA HANO: