Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 10-10-2019 saa 13:41:05 | Yarebwe: 5221

Nubwo guhindurirwa amateka mu mibereho ya buri muntu ari ibintu abantu bose aho bava bakagera bifuza, Imana  ibikorera buri muntu mu ruhande rwe; Mu mibereho abayeho  ikamuhindurira amateka! iyo usomye ijambo ry’Imana usangamo ingero nyinshi z’abantu Imana yagiye igirira neza, maze ikabahindurira amateka.  Burya koko isezerano ry’Imana naho ryatinda ntago rizahera. Twasuye umukozi w’Imana, Imana yagiye irengera aduha ubuhamya bukomeye bwaho Imana yamukuye.

Mutezimana Venuste, umuvugabutumwa akaba n’umunyamasengesho mu itorero rya ADEPR, umudugudu wa Ruli, paroisse ya Ruli; Imana yamukoreye imirimo n’ibitangaza imuremera ubuhamya bukomeye.  Ubuhamya bwe bushingiye  ku murongo wo muri bibiliya (Yeremiya 1:11-15) Imana yacu ni Imana irinda ijambo ryayo kugirango izarisohoze.

Yavukiye mu muryango w’abana 8,  yasengeraga mun idini rya Gatorika, ashaka kwiyegurira Imana mu muryango waba furere. Akomeza ubuzima busanzwe,  maze  hashize imyaka 25  yaje kuvunika ukugura mu gihe yari agiye kwinjira muri uwo  muryango  kugirango atangire  kwiha Imana.

Agize imyaka 30 yaje kurwara indwara y’umutwe ukomeye, birakomera cyane kugeza naho ajya mu bapfumu bagiye batandukanye,  abo bapfumu bamuhaye imiti harimo amavuta y’intare n’indi myinshi ariko  gukira biranga, ntiyacika intege akomeza kujya no mu bapfumu  bakoresha amahembe ariko ntiyabona agahenge  na gato.

Venuste, yakomeje gukoresha amazi y’umugisha yakuye kwa padiri, akarara acanye amabuji anavuga rozari, akongeraho ishapule y’impuhwe hamwe n’isengesho rya brigitte  ariko bikomeza kwanga.

Bigezeho nibwo abakozi b’Imana bamusengeye arakira. Yahise atangira inzira ya gakiza. Nubwo yahuye n’intambara nyinshi ariko Imana yaramushyigikiye.

Amaze gutangira umushinga w’ubukwe yahise  aba ikiremba, ariko Imana imubuza kubibwira umugeni. Yahuye na byinshi bikomeye bitandukanye.

UMVA UBU BUHAMYA HANO: