Ibyo kwirinda ubusambanyi |
| 1. | Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye, Tegera ugutwi ubuhanga bwanjye, |
| 2. | Kugira ngo uhore witonda, Kandi iminwa yawe ikomeze ubwenge. |
| 3. | Kuko iminwa y’umugore w’inzaduka itonyanga ubuki, Kandi akanwa ke karusha amavuta koroha, |
| 4. | Ariko hanyuma asharīra nk’umuravumba, Agira ubugi nk’ubw’inkota ityaye. |
| 5. | Ibirenge bye bimanuka bijya ku rupfu, Intambwe ze ziherera ikuzimu. |
| 6. | Bituma atabona inzira y’ubugingo itunganye, Kugenda kwe ni ukuzerera atabizi. |
| 7. | Noneho bahungu banjye, nimunyumvire, Kandi ntimwirengagize amagambo yo mu kanwa kanjye. |
| 8. | Cisha inzira yawe kure y’uwo mugore, Kandi ntiwegere umuryango w’inzu ye, |
| 9. | Kugira ngo utiyaka icyubahiro cyane ngo ugihe abandi, Cyangwa ngo uharire imyaka yawe abanyarugomo. |
| 10. | Abashyitsi be guhazwa n’ibiguturukamo, Kandi imirimo yawe ye gukorerwa mu nzu y’umunyamahanga. |
| 11. | Amaherezo ukazaboroga, Umubiri wawe umaze gushiraho, |
| 12. | Ukavuga uti “Ayii we, ko nanze kwigishwa! Umutima wanjye ukanga guhanwa. |
| 13. | Sinumviye amajwi y’abanyigishaga, Kandi sintegere amatwi abampuguraga. |
| 14. | Nari ngiye kurohama mu bibi byose, Imbere ya rubanda ndetse n’imbere y’iteraniro.” |
| 15. | Ujye unywa amazi y’iriba ryawe, Amazi ava mu isōko wifukuriye. |
| 16. | Mbese amasōko yawe yasandarira hanze, N’imigezi yawe yatemba mu mayira? |
| 17. | Bibe ibyawe bwite, Kandi ntubikorere ku nzaduka. |
| 18. | Isōko yawe ihirwe, Kandi wishimire umugore w’ubusore bwawe. |
| 19. | Nk’imparakazi ikundwa n’isirabo nziza, Amabere ye ahore akunezeza, Kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe. |
| 20. | Mwana wanjye, kuki wakwishimira umugore w’inzaduka, Ukagira ngo uhoberane na we? |
| 21. | Kuko imigendere y’umuntu iri imbere y’amaso y’Uwiteka, Kandi ni we umenya imigenzereze ye yose. |
| 22. | Umunyabyaha azafatwa no gukiranirwa kwe, Kandi azakomezwa n’ingoyi z’icyaha cye. |
| 23. | Azapfa azize ko yanze kwigishwa, Kandi ubupfapfa bwe bwinshi buzamutera kuyoba. |