| 1. | Umwana ufite ubwenge yemera icyo se amwigisha Ariko umukobanyi ntiyemera guhanwa. |
| 2. | Umuntu azahazwa ibyiza n’imbuto zituruka mu kanwa ke, Ariko ubugingo bw’abagambana buzahazwa urugomo. |
| 3. | Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka. |
| 4. | Umutima w’umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone, Ariko umutima w’umunyamwete uzahazwa. |
| 5. | Umukiranutsi yanga ibinyoma, Ariko umunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni. |
| 6. | Gukiranuka birinda ugenda atunganye mu nzira ze, Ariko gukiranirwa bigusha umunyabyaha. |
| 7. | Hariho uwigira umukire kandi nta cyo afite, Hariho uwigira umukene kandi ari umukire cyane. |
| 8. | Incungu y’ubugingo bw’umuntu ni ubutunzi bwe, Ariko umukene nta cyo akangishwa. |
| 9. | Umucyo w’umukiranutsi uranezeza, Ariko urumuri rw’umunyabyaha ruzazima. |
| 10. | Ubwibone butera intonganya gusa, Ariko ubwenge bufitwe n’abagirwa inama nziza. |
| 11. | Ubutunzi bw’amahugu buzagabanuka, Ariko urundarunda ibintu avunika azunguka. |
| 12. | Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara, Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy’ubugingo. |
| 13. | Uhinyura ijambo aba yizanira kurimbuka, Ariko uwumvira itegeko azagororerwa. |
| 14. | Kwigisha kw’abanyabwenge ni isōko y’ubugingo, Gutuma umuntu ava mu mitego y’urupfu. |
| 15. | Kumenya gutunganye gutera igikundiro, Ariko inzira z’abagambanyi zirarushya. |
| 16. | Umunyamakenga wese akorana ubwenge, Ariko umupfapfa agaragaza ubupfu bwe. |
| 17. | Intumwa mbi igwa mu kaga, Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza. |
| 18. | Uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni, Ariko uwemera gucyahwa azakuzwa. |
| 19. | Ibyifuzwa iyo bibonetse binezeza umutima, Ariko abapfu bo ni ikizira kuri bo kureka ibibi. |
| 20. | Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa. |
| 21. | Ibyago bikurikirana abanyabyaha, Ariko abakiranutsi bazagororerwa ibyiza. |
| 22. | Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be, Kandi ubutunzi bw’abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi. |
| 23. | Imyaka myinshi iva mu mirima y’abakene, Ariko hari ikeneshejwe n’akarengane. |
| 24. | Urinda umwana inkoni aba amwanze, Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare. |
| 25. | Umukiranutsi ararya agahaga, Ariko inda y’umunyabyaha izasonza. |