Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nk’uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye,Haba n’imvura yo mu isarura,Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nk’uko igishwi kijarajara,N’intashya uko iguruka,Ni ko n’umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ikibōko gikwiriye ifarashi,Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe,N’inkoni na yo ikwiriye ibitugu by’abapfapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ntusubize umupfapfa ibihwanye n’ubupfapfa bwe,Kugira ngo udasa na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Subiza umupfapfa ibikwiriye ubupfapfa bwe,Ye kwirata ko ari umunyabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Utuma umupfapfa,Aba yivunnye amaguru akaba yihaye gupfirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nk’uko amaguru y’ikimuga agenda ajegajega,Ni ko umugani umera mu kanwa k’umupfapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Guha umupfapfa icyubahiro,Ni nko kujugunya isaho y’utubuyenge tw’igiciro kinini ku kirundo cy’amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nk’uko ihwa rihanda mu kiganza cy’umusinzi,Ni ko umugani uciwe n’abapfapfa uvugwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ugurira umupfapfa cyangwa umuhisi, Ameze nk’umurashi ukomeretsa abantu bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nk’uko imbwa isubira ku birutsi byayo, Ni ko umupfapfa asubira ku bupfapfa bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge?Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umunyabute arahwaganya ati“Mu nzira hari intare,Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nk’uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo,Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umunyabute akora ku mbehe,Akananirwa kwitamika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umunyabute yibwira ko ari umunyabwenge,Kurusha abantu barindwi basubizanya impamvu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umugenzi urakazwa n’intonganya zitamwerekeyeho,Ameze nk’ufashe imbwa amatwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nk’uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo,Ati “Nagukinishaga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Iyo inkwi zibuze umuriro urashira,Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nk’uko amakara acwekēra bakongeraho andi,Cyangwa inkwi zishyirwa ku muriro,Ni ko ukunda intonganya acana impaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Amagambo y’inzimuzi yongorerana aryohera amatwi,Kandi akuzura umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ururimi ruvuga urukundo ruvanze n’umutima mubi,Ni nk’ikibindi gihomeshejwe inkamba z’ifeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwangana ahorana amagambo ashukana,Ariko mu mutima we abitsemo uburyarya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nagira imvugo nziza ntukamwizere,Kuko mu mutima we harimo ibizira birindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya,Ububi bwe buzagaragarira imbere y’iteraniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ucukura urwobo azarugwamo,Kandi uhirika ibuye rizamubirindukana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ururimi rubeshya rwanga abo rwakomerekeje,Kandi akanwa gashyeshya kararimbura.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: