Dawidi yica Goliyati |
| 1. | Bukeye Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko y’i Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati y’i Soko na Azeka. |
| 2. | Sawuli n’Abisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bīrema inteko kurwana n’Abafilisitiya. |
| 3. | Abafilisitiya bahagarara ku musozi wo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya. |
| 4. | Bukeye mu rugerero rw’Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w’i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki. |
| 5. | Yari yambaye ingofero y’umuringa ku mutwe n’ikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli z’umuringa ibihumbi bitanu. |
| 6. | Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu k’umuringa mu bitugu. |
| 7. | Uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw’ikigembe cyaryo kwari shekeli z’ibyuma magana atandatu, kandi uwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere. |
| 8. | Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n’iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange. |
| 9. | Nabasha kundwanya akanyica tuzaba abagaragu banyu, ariko nimunesha nkamwica ni mwe muzaba abagaragu bacu mudukorere.” |
| 10. | Umufilisitiya arongera aravuga ati “Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi.” |
| 11. | Sawuli n’Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y’Umufilisitiya bariheba, baratinya cyane. |
| 12. | Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati w’i Betelehemu y’i Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru. |
| 13. | Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y’abo bahungu be batatu batabaye, uw’imfura ni Eliyabu, uw’ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama. |
| 14. | Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli. |
| 15. | Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu. |
| 16. | Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeye n’uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza. |
| 17. | Bukeye Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati “Gemurira bakuru bawe efa imwe y’ingano zikaranze n’aya marobe y’imitsima cumi, wihute ubishyire bakuru bawe mu rugerero, |
| 18. | kandi ushyire umutware w’igihumbi barimo amasoro cumi y’amavuta y’igishwamwaka. Urebe bakuru bawe uko bameze, maze unzanire inkuru zabo z’imvaho. |
| 19. | Kandi Sawuli na bo n’Abisirayeli bose, bari mu kibaya cya Ela barwana n’Abafilisitiya.” |
| 20. | Nuko Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira umwungeri intama ze, yenda ibyo bintu aragenda nk’uko Yesayi yamutegetse, arasukira aho bakikije amagare, aho ingabo zahigiraga zigiye kurwana. |
| 21. | Nuko Abisirayeli n’Abafilisitiya birema ingamba, urugamba rwerekerana n’urundi. |
| 22. | Maze Dawidi abitsa umurinzi w’ibintu umutwaro we, aravuduka ajya mu ngabo aramutsa bakuru be. |
| 23. | Akiganira na bo, muri ako kanya ya ntwari y’Umufilisitiya w’i Gati witwaga Goliyati asohoka mu ngabo z’Abafilisitiya, atangira kwiyamirira nk’uko asanzwe. Dawidi arabyumva. |
| 24. | Abisirayeli bose bamurabutswe bashya ubwoba, baramuhunga. |
| 25. | Abisirayeli baravuga bati “Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isirayeli. Umuntu uri bumwice umwami azamugororera ubutunzi bwinshi, amushyingire umukobwa we kandi azaha inzu ya se umudendezo muri Isirayeli.” |
| 26. | Maze Dawidi avugana n’abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z’Imana ihoraho, ni muntu ki?” |
| 27. | Abantu baramusubiza bati “Uko ni ko bazagororera umuntu uzamwica.” |
| 28. | Maze Eliyabu mukuru we w’imfura ya se yumvise Dawidi avugana n’abo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati “Wazanywe n’iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n’agasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba intambara.” |
| 29. | Dawidi aramusubiza ati “Mbese ngize nte? Aho nta yindi mpamvu?” |
| 30. | Amutera umugongo yerekera undi, na we amubaza bene ibyo, abantu bamusubiza batyo nk’ubwa mbere. |
| 31. | Ayo magambo bumvise Dawidi avuga bayashengerana kwa Sawuli, abyumvise aramutumira. |
| 32. | Dawidi abwira Sawuli ati “Ntihagire ukurwa umutima na we, umugaragu wawe ngiye kurwana n’uwo Mufilisitiya.” |
| 33. | Sawuli asubiza Dawidi ati “Ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w’umugenda, kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe.” |
| 34. | Dawidi asubiza Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n’intare cyangwa idubu zigakura umwana w’intama mu mukumbi, |
| 35. | narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica. |
| 36. | Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n’idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk’imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.” |
| 37. | Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.” Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.” |
| 38. | Maze Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye n’ingofero y’umuringa ku mutwe, amwambika n’ikoti riboheshejwe iminyururu. |
| 39. | Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.” Nuko Dawidi arabyiyambura. |
| 40. | Aherako asingira inkoni arayitwaza, yitoraniriza amabuyenge atanu mu kagezi, ayashyira mu ruhago rw’imvumba y’abashumba yari afite, kandi yari afite umuhumetso mu ntoki, nuko yegera Umufilisitiya. |
| 41. | Umufilisitiya na we araza asatira Dawidi, umutwaje ingabo amurangaje imbere. |
| 42. | Umufilisitiya aza akebaguza abona Dawidi, aramusuzugura kuko yari umusore w’umugenda, w’inzobe w’uburanga. |
| 43. | Nuko Umufilisitiya abaza Dawidi ati “Ko unteranye inkoni! Mbese ugira ngo ndi imbwa?” Umufilisitiya aherako akwena Dawidi mu izina ry’imana ze. |
| 44. | Umufilisitiya abwira Dawidi ati “Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba.” |
| 45. | Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye. |
| 46. | Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana, |
| 47. | kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka kandi ari we uzabatugabiza.” |
| 48. | Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhura na Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n’Umufilisitiya. |
| 49. | Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye. |
| 50. | Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje. |
| 51. | Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga. Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka. |
| 52. | Maze Abisirayeli n’Abayuda bahaguruka bitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuroni, kandi Abafilisitiya b’inkomere bagwa ku nzira ijya i Shārayimu, bagera i Gati na Ekuroni. |
| 53. | Abisirayeli baherako barekera aho kwirukana Abafilisitiya, baragaruka basahura urugerero rwabo. |
| 54. | Maze Dawidi yenda igihanga cy’Umufilisitiya akijyana i Yerusalemu, ariko intwaro ze azibika mu ihema rye. |
| 55. | Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana n’Umufilisitiya, yabajije Abuneri umugaba w’ingabo ze ati “Harya uriya muhungu ni mwene nde, Abuneri?” Na we aramusubiza ati “Mba ntuma utabaho Nyagasani, nkamumenya!” |
| 56. | Umwami aravuga ati “Baza se w’uwo muhungu uwo ari we.” |
| 57. | Hanyuma Dawidi atabarutse amaze kwica Umufilisitiya, Abuneri amuzanira Sawuli afite igihanga cy’Umufilisitiya mu kuboko. |
| 58. | Sawuli aramubaza ati “Harya uri mwene nde wa muhungu we?” Dawidi aramusubiza ati “Ndi umwana w’umugaragu wawe Yesayi w’i Betelehemu.” |