Somera Bibiriya kuri Telefone
Abamaleki batwika i Sikulagi Dawidi adahari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Dawidi n’ingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy’ikusi n’i Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
banyaze abagore n’abari bari yo bose, abato n’abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dawidi n’ingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore n’abahungu babo n’abakobwa babo banyazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Dawidi n’abo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi abagore ba Dawidi bombi Ahinowamu w’Umunyayezerēli, na Abigayili wari muka Nabali w’i Karumeli, na bo bari banyazwe.
Dawidi akurikira iminyago, ayifatira mu nzira ayigarura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugaga nk’abenda kumutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n’abana be b’abahungu n’ab’abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze Dawidi abwira Abiyatari umutambyi mwene Ahimeleki ati “Ndakwinginze nzanira efodi hano.” Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?” Aramusubiza ati “Zikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Dawidi n’ingabo ze magana atandatu bari kumwe baragenda, bageze ku kagezi Besori abari basigaye inyuma batakara aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko Dawidi n’ingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuha umutsima ararya, bamuha n’amazi yo kunywa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kandi bamuha n’igice cy’umubumbe w’imbuto z’umutini, n’amaseri abiri y’inzabibu zumye. Amaze kurya asubiza umutima mu nda, kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu atarya atanywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Dawidi aramubaza ati “Uri umugaragu wa nde? Kandi uturutse he?” Na we aramusubiza ati “Ndi umuhungu w’Umunyegiputa, umugaragu w’Umwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Twari twateye igihugu cy’Abakereti cy’ikusi, n’icy’Abayuda n’ikusi mu bwa Kalebu, dutwika i Sikulagi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Dawidi aramubaza ati “Wanjya imbere ukangeza muri izo ngabo?” Aramusubiza ati “Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ko utazantanga ukampa databuja, mbone kukugeza muri izo ngabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cy’Abafilisitiya no mu cy’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Dawidi aherako arabica uhereye mu rukerera ukageza ku mugoroba w’undi munsi, ntiharokoka n’umwe keretse abahungu magana ane, binaguriye ku ngamiya zabo bagahunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ntibagira ikintu babura ari igito ari ikinini, ari abana b’abahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Dawidi anyaga amashyo y’inka n’ay’intama zabo zose, bazishorera imbere y’izabo baravuga bati “Uyu ni wo munyago wa Dawidi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi n’abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze abantu b’abanyageso mbi bose b’ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we n’abana be bakabajyana bakagenda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko Dawidi arababwira ati “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mbese hari uwakwemera inama yanyu? Umugabane w’uwagiye mu ntambara urahwana n’uw’uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uhereye uwo munsi arihindura itegeko n’umugenzo mu Bisirayeli na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Dawidi asohoye i Sikulagi yoherereza abatware b’Abayuda b’incuti ze ku minyago, arababwira ati “Ngiyo impano ivuye ku minyago y’abanzi b’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abyoherereza ab’i Beteli n’ab’i Ramoti y’ikusi n’ab’i Yatiri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
n’aba Aroweri n’ab’i Sifemoti n’aba Eshitemowa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
n’ab’i Rakala n’abo mu midugudu y’Abanyeramēli, n’abo mu midugudu y’Abakeni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
n’ab’i Horuma n’ab’i Korashani n’aba Ataki,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
n’ab’i Heburoni n’ab’ahandi hose Dawidi n’abantu be bajyaga babamo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: