Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana ihishurira Samweli ibizaba ku nzu ya Eli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry’Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeye mu maryama ajya ku buriri bwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
itara ry’Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw’Uwiteka, aho isanduku y’Imana iba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze Uwiteka ahamagara Samweli na we ati “Karame!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Arirukanka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Eli ati “Singuhamagaye subira kuryama.” Nuko asubira kuryama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka yongera guhamagara Samweli, arabaduka asanga Eli aravuga ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Aramusubiza ati “Mwana wanjye, singuhamagaye subira kuryama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n’ijambo rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ‘Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira kuryama aho yari ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk’ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!” Na we ati “Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Uwiteka abwira Samweli ati “Dore nzakora ikintu muri Isirayeli, uzacyumva wese amatwi azacura injereri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose, uhereye mu itangira ryabyo ukageza mu iherezo ryabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Namubwiye ko nzacira inzu ye urubanza rw’iteka ryose mbahōra gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniye umuvumo ntababuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy’inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy’igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Samweli araryama ageza mu gitondo, bukeye akingura inzugi z’inzu y’Uwiteka ariko atinya kubwira Eli ibyo yeretswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko Eli ahamagara Samweli aramubwira ati “Mwana wanjye Samweli.” Na we ati “Karame!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Aramubaza ati “Uwiteka yakubwiye iki? Ndakwinginze ntumpishe. Numpisha ikintu na kimwe mu byo yakubwiye byose, Uwiteka abiguhōre ndetse akurushirizeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Samweli amurondorera byose ntiyagira icyo amuhisha. Nuko Eli aramusubiza ati “Ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Samweli arakura, Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Abisirayeli bose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bamenya ko Samweli yarundukiye mu buhanuzi bw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze Uwiteka yongera kumubonekerera i Shilo, kuko yajyaga yiyereka Samweli n’ijambo rye i Shilo. Kandi ijambo rya Samweli rigera ku Bisirayeli bose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: