Somera Bibiriya kuri Telefone
Yonatani anesha ingabo z’Abafilisitiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cy’Abafilisitiya hakurya.” Ariko ntiyabibwira se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y’igiti cy’umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n’abantu nka magana atandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
(Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi w’Uwiteka w’i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi hagati y’iyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cy’Abafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe n’ikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye n’i Mikimashi, ikindi ikusi hateganye n’i Geba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umutwaje intwaro aramusubiza ati “Kora ibiri mu mutima wawe byose, hindukira dore ndi kumwe nawe, ndakora icyo umutima wawe wibwira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yonatani aravuga ati “Nuko rero twambuke tujye muri abo bagabo twigaraganze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
nibatubwira bati ‘Nimuhame aho tuhabasange’, maze tuhahagarare twe kuzamuka ngo tubasange.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko nibavuga bati ‘Nimuze hano’, turaherako tuzamuke kuko Uwiteka ari bube abatugabije, kandi icyo ni cyo kitubera ikimenyetso.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko bombi bigaraganza ku banyagihome b’Abafilisitiya. Abafilisitiya bababonye baravuga bati “Dore Abaheburayo basesurutse mu myobo bari bihishemo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abanyagihome baherako babwira Yonatani n’umutwaje intwaro bati “Nimuzamuke tubone icyo tubereka.” Nuko Yonatani abwira umutwaje intwaro ati “Nkurikira, kuko Uwiteka abatanze mu maboko y’Abisirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Yonatani yuriza amaboko n’amaguru, n’umutwaje intwaro amuri inyuma. Maze abanyagihome bagwa imbere ya Yonatani n’umutwaje intwaro, na we abicamo amukurikiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani n’umutwaje intwaro, bicamo abantu nka makumyabiri mu kibanza gito nk’igice cy’umurima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze mu rugerero hacika igikuba no mu misozi no mu bantu bose, abanyagihome na ba banyazi na bo bahinda umushitsi. Isi yose ihinda umushitsi, habaho umushitsi mwinshi cyane.
Sawuli agusha Abisirayeli isari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abarinzi ba Sawuli b’i Gibeya y’i Bubenyamini babirabutswe, babona inteko zishoka inkungugu zinyuranamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze Sawuli abwira abantu bari kumwe na we ati “Nimubare abantu murebe ko hari uwacu watuvuyemo.” Bamaze kubara basanga Yonatani n’umutwaje intwaro batabarimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Sawuli abwira Ahiya ati “Zana hano isanduku y’Imana.” (Kuko muri iyo minsi isanduku y’Imana yabaga mu Bisirayeli.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ubwo Sawuli yavuganaga n’umutambyi, urusaku rwari mu rugerero rw’Abafilisitiya ruriyongeranya. Sawuli abwira umutambyi ati “Kuraho ukuboko kwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Sawuli n’abantu bari kumwe na we bose baraterana bajya mu ntambara, basanga bacumitana inkota, umuntu wese na mugenzi we, baratatana cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi hari Abaheburayo babanaga n’Abafilisitiya nk’ubwa mbere bavuye mu gihugu cyose gihereranye n’aho, bakajya mu rugerero rwabo. Na bo barahindukira bifatanya n’Abisirayeli bari kumwe na Sawuli na Yonatani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi Abisirayeli bari bihishe mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu bumvise ko Abafilisitiya bahunze, na bo babakurikirana muri iyo ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uko ni ko Uwiteka yakijije Abisirayeli uwo munsi. Hanyuma urugamba rwunamukana i Betaveni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze uwo munsi Abisirayeli bararuha. Ariko Sawuli yari yarahije abantu aravuga ati “Havumwe umuntu wese ugira icyo arya butaragoroba, ntaramara guhōra ababisha banjye.” Nuko nta n’umwe muri bo wagize icyo arya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze abantu bose bagera mu ishyamba, hari ubuki hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bageze mu ishyamba basanga ubuki bushonga, ariko ntihagira umuntu wese ukoza intoki ze ku munwa, kuko batinyaga kurenga indahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo z’ubuki, abuhanaguza urutoki aratamira, nuko amaso ye arahweza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Maze umwe mu bantu aramubwira ati “So yihanangirije abantu arabarahiza ngo ‘Ugire icyo arya uyu munsi, navumwe.’ ” Nuko abantu bagwa isari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Maze Yonatani aravuga ati “Data yagiriye abantu nabi. Nimurore namwe uko amaso yanjye ahwejejwe n’uko numvise kuri ubwo buki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Uyu munsi iyaba abantu bariye ku masahu banyaze ababisha babo bagahaga, none tuba twarushijeho kwica Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Maze uwo munsi bica Abafilisitiya, uhereye i Mikimashi ukageza kuri Ayaloni, ariko abantu bari baguye isari cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Baherako biyahura mu minyago, banyaga intama n’inka n’inyana, bazisogotera hasi baziryana amaraso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Maze babibwira Sawuli bati “Dore abantu bacumuye ku Uwiteka kuko baryanye inyama n’amaraso.” 15.23 Arababwira ati “Mwariganije. Nimumpirikire ibuye ry’igitare, murinzanire nonaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Maze Sawuli aravuga ati “Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti ‘Umuntu wese anzanire inka cyangwa intama ye’, muzīcire hano muzirireho, mwe gucumura ku Uwiteka muryanye amaraso.” Nuko muri iryo ijoro umuntu wese azana inka ye, bazicira aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Maze Sawuli yubakira Uwiteka igicaniro. Icyo gicaniro ni cyo cya mbere yubakiye Uwiteka.
Abantu bakiza Yonatani amaboko ya Sawuli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko Sawuli aravuga ati “Nimuze tumanuke dukurikire Abafilisitiya iri joro, turare tubanyaga twe gusiga n’umwe.” Baramusubiza bati “Kora uko ushaka kose.” Maze umutambyi arababwira ati “Nimwigire hano twegere Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Sawuli agisha Imana inama ati “Mbese nkurikire Abafilisitiya, urabatanga mu maboko y’Abisirayeli?” Ariko uwo munsi ntiyamusubiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Maze Sawuli aravuga ati “Nimunyegere batware mwese, murebe mwitegereze icyaha cyakozwe uyu munsi icyo ari cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Mbarahiye Uwiteka ujya akiza Isirayeli, naho yaba umwana wanjye Yonatani, arapfa nta kabuza.” Ariko ntihagira umuntu wo muri abo bose ugira icyo amusubiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Maze abwira Abisirayeli bose ati “Nimujye uruhande rumwe, nanjye n’umuhungu wanjye Yonatani turajya mu rundi.” Abantu basubiza Sawuli bati “Kora uko ushaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Sawuli abwira Uwiteka Imana ya Isirayeli ati “Erekana ukuri.” Maze ubufindo bwerekana Yonatani na Sawuli. Nuko abantu barakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Sawuli arongera aravuga ati “Nuko nimudufindire jye n’umuhungu wanjye Yonatani.” Bwerekana Yonatani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Sawuli aherako abwira Yonatani ati “Mbwira icyo wakoze.” Yonatani aramubwira ati “Koko nakojeje umutwe w’inkoni nari nitwaje mu mushonge w’ubuki ndumva, none rero nkwiriye gupfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Sawuli aravuga ati “Yonatani, nudapfa Imana ibimpore, ndetse bikabije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Ariko abantu babwira Sawuli bati “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.” Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Nuko Sawuli arizamukira arorera gukurikira Abafilisitiya, n’Abafilisitiya na bo basubira iwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Sawuli amaze kwima ingoma ya Isirayeli, arwana n’ababisha be bose impande zose, Abamowabu n’Abamoni n’Abanyedomu n’abami b’i Soba n’Abafilisitiya, arabībasira aho yaganaga hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Aba intwari anesha Abamaleki, akiza Abisirayeli amaboko y’ababanyagaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Kandi bene Sawuli ni aba: Yonatani na Ishivi na Malikishuwa. Amazina y’abakobwa be bombi, uwa mbere ni Merabu na murumuna we Mikali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Kandi muka Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimāsi. Kandi umugaba w’ingabo ze yitwaga Abuneri mwene Neri, se wabo wa Sawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Kandi Kishi ari we se wa Sawuli, na Neri se wa Abuneri ni bene Abiyeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Ku ngoma ya Sawuli yose, habaho umurwano mwinshi cyane n’Abafilisitiya. Nuko Sawuli iyo yabonaga umuntu wese w’imbaraga cyangwa w’intwari, yaramuhakaga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: