Somera Bibiriya kuri Telefone
Abafilisitiya bazinukwa Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w’i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y’i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye Yonatani anesha abanyagihome cy’Abafilisitiya cy’i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugira ngo Abaheburayo babyumve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy’Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n’abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n’abantu bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw’i Betaveni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko abantu bashumbirijwe, bihisha mu mavumo no mu bishugi no mu bitare, no mu bihanamanga no mu myobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi bamwe mu Baheburayo bari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy’i Gadi n’i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahinda umushitsi.
Ubwira bwa Sawuli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk’uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Sawuli aravuga ati “Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro.” Aherako atamba igitambo cyoswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Samweli aramubaza ati “Ibyo wakoze ni ibiki?” Sawuli aramusubiza ati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
bituma nibwira nti ‘Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukire i Gilugali bantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampe umugisha.’ Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze Samweli abwira Sawuli ati “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry’Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w’ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugali ajya i Gibeya y’i Bubenyamini. Sawuli aherako abara abantu bari kumwe na we, baba nka magana atandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abari kumwe na bo bicara i Geba y’i Bubenyamini, ariko Abafilisitiya bagerereza i Mikimashi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bukeye abanyazi b’Abafilisitiya bava mu rugerero rwabo bica imitwe itatu, umutwe umwe unyura mu nzira ijya muri Ofura, mu gihugu cya Shuwali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Undi mutwe unyura mu nzira ijya i Betihoroni, uwundi mu nzira yo mu rugabano rw’impinga rwitegeye igikombe cya Seboyimu cyerekeye mu butayu.
Abisirayeli bakena intwaro zo kurwanisha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Icyo gihe nta mucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilisitiya bavuze bati “Tujye tubuza Abaheburayo kwicurishiriza inkota n’amacumu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko Abisirayeli bose bajyaga bamanuka bakajya mu Bafilisitiya, ngo umuntu wese atyarishe uruhabuzo rwe n’isuka ye, n’intorezo ye n’umuhoro we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ariko bari bafite ityazo ryo gutyazaho imihoro n’amasuka, n’ingobe n’intorezo, n’iryo gutyaza ibihosho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ni cyo gituma ku munsi w’intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n’umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n’umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko abanyagihome b’Abafilisitiya barasohoka, bigira mu nzira nyabagendwa y’i Mikimashi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: