Yonatani ahakirwa Dawidi kuri Sawuli |
| 1. | Bukeye Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose ngo bice Dawidi. |
| 2. | Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondo uzirinde, wihishe ahiherereye. |
| 3. | Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi aho uzaba uri, mvugane na we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.” |
| 4. | Bukeye Yonatani avugana na se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane. |
| 5. | Yahaze amagara ye yica wa Mufilisitiya, Uwiteka atanga agakiza gakomeye mu Bisirayeli bose, ubibonye urabyishimira. None ni iki gituma ushaka gucumura ukavusha amaraso y’utacumuye, ugahora Dawidi ubusa?” |
| 6. | Sawuli yumvira Yonatani ararahira ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, ntazicwa.” |
| 7. | Yonatani aherako ahamagara Dawidi, amutekerereza ayo magambo yose. Nuko Yonatani azana Dawidi kwa Sawuli, aguma imbere ye nk’uko yari asanzwe. |
Sawuli yongera guhīga Dawidi |
| 8. | Bukeye hongera kubaho intambara, Dawidi aratabara arwana n’Abafilisitiya yica benshi cyane, baramuhunga. |
| 9. | Bukeye Sawuli yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi amucurangira imbere. Maze umwuka mubi uvuye ku Uwiteka ahanga kuri Sawuli. |
| 10. | Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimushite ku nzu, Dawidi ararizibukira amuva imbere rihama urusika. Nuko Dawidi aracika, arigendera muri iryo joro. |
| 11. | Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejo uzapfa.” |
| 12. | Nuko Mikali amanurira Dawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga. |
| 13. | Mikali aherako yenda igishushanyo cya terafimu yabo akirambika ku buriri, yenda uruhu rw’ubwoya bw’ihene arushyira ku musego, acyorosaho imyenda. |
| 14. | Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi, Mikali arazibwira ati “Ararwaye.” |
| 15. | Hanyuma Sawuli yongera gutuma intumwa kureba Dawidi, arazibwira ati “Mumuterure ku buriri mumunzanire mwice.” |
| 16. | Nuko intumwa zinjiyemo zisanga cya gishushanyo cya terafimu ku buriri, ku mutwe wacyo hari uruhu rw’ubwoya bw’ihene. |
| 17. | Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati “Ni iki cyatumye umbeshya utyo ukarekura umwanzi wanjye, none akaba acitse?” Mikali asubiza Sawuli ati “Yambwiye ati ‘Reka ngende’. Nakwica nguhoye iki?” |
Sawuli akurikira Dawidi |
| 18. | Nuko Dawidi arahunga, aracika asanga Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Bukeye ahagurukana na Samweli, batura i Nayoti. |
| 19. | Hanyuma babwira Sawuli bati “Dawidi ari i Nayoti i Rama.” |
| 20. | Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi. Zihageze zisanga umutwe w’abahanuzi bahanura, Samweli ahagaze aho nk’umutware wabo, maze umwuka w’Imana aza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura. |
| 21. | Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura. |
| 22. | Bukeye arihagurukira ajya i Rama ubwe, arasukira ku iriba rinini ry’i Seku arabaza ati “Samweli na Dawidi bari he?” Umuntu umwe aramusubiza ati “Bari i Nayoti i Rama.” |
| 23. | Nuko ajya i Nayoti i Rama. Maze umwuka w’Imana amuzaho na we, agenda ahanura kugeza aho yagereye i Nayoti i Rama. |
| 24. | Ahageze yiyambura imyambaro ye, ahanurira imbere ya Samweli arambaraye hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi akesha ijoro. Ni cyo cyatumye bavuga bati “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?” |