Sawuli akomeza kwanga Dawidi |
| 1. | Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti i Rama, araza abaza Yonatani ati “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?” |
| 2. | Na we aramusubiza ati “Biragatsindwa ntuzapfa. Yewe, umva nkubwire, nta cyo data akora atambwiye, ari igikomeye, ari icyoroshye. Mbese ibyo data yaba abimpishira iki? Si ko biri.” |
| 3. | Dawidi ararahira ati “So azi neza ko nkugiraho ubuhake, ni ko kwibwira ati ‘Reka Yonatani atabimenya akababara.’ Ni ukuri mba ntuma utabaho, nkurahiye Uwiteka uhoraho, hasigaye intambwe imwe ngapfa.” |
| 4. | Yonatani abwira Dawidi ati “Icyo umutima wawe ushaka cyose nzakigukorera.” |
| 5. | Dawidi abwira Yonatani ati “Ejo ukwezi kuzaboneka. Sinagize ikimbuza gusangira n’umwami, ariko reka nigendere nihishe mu gasozi kugeza ku munsi wa gatatu nimugoroba, |
| 6. | maze so nambura uzahereko uvuga uti ‘Dawidi yaranyinginze cyane ngo mwemerere anyaruke agere iwabo i Betelehemu, kuko hari ibirori by’ibitambo by’uko umwaka utashye by’abo mu rugo rwabo bose.’ |
| 7. | Navuga ati ‘Ni byiza’, ni uko umugaragu wawe nzagira amahoro, ariko narakara uzamenye ko yamaramaje inama mbi. |
| 8. | Nuko girira neza umugaragu wawe, kuko wansezeranije isezerano ry’Uwiteka. Kandi niba hari igicumuro kindiho unyiyicire ubwawe. Ugomba kunjyanira iki kuri so?” |
| 9. | Yonatani aravuga ati “Ntibikakubeho! Namenya ko data yamaramaje kukugirira nabi, sinabikubwira?” |
| 10. | Dawidi abwira Yonatani ati “Ariko se, so nagusubizanya uburakari nzabibwirwa na nde?” |
| 11. | Yonatani abwira Dawidi ati “Hoshi dusohoke tujye ku gasozi.” Barasohoka bajyana ku gasozi. |
Yonatani na Dawidi bajya inama yo kumenya imigambi ya Sawuli |
| 12. | Yonatani abwira Dawidi ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ni yo ntanzeho umugabo. Ejo nk’iki gihe cyangwa ejo bundi nzibarisha kuri data, ninumva akuvuga neza nzagutumaho mbikumenyeshe. |
| 13. | Ariko data naramuka yakereye kukugirira nabi, simbikumenyeshe ngo ngusezerere wigendere amahoro, Uwiteka abimpore ndetse bikabije. Nuko Uwiteka abane nawe nk’uko yabanaga na data. |
| 14. | Kandi imbabazi zimeze nk’iz’Uwiteka ntuzazingirire mu gihe nzaba nkiriho cyonyine ngo ndapfa, |
| 15. | ahubwo ntuzazikure no ku rubyaro rwanjye ibihe byose, nubwo hazaba mu gihe Uwiteka azamarira abanzi ba Dawidi bose mu isi.” |
| 16. | Nuko Yonatani asezerana isezerano n’inzu ya Dawidi ati “Nuricamo, Uwiteka azabihōresha amaboko y’abanzi ba Dawidi.” |
| 17. | Yonatani yongera kurahiza Dawidi ku bw’urukundo yamukundaga, nk’uko yikunda ubwe. |
| 18. | Nuko Yonatani aherako aramubwira ati “Ejo ukwezi kuzaboneka, bazakubura kuko umwanya wawe uzaba urimo ubusa. |
| 19. | Maze numara iminsi itatu, uzamanuke vuba usubire aho wari wihishe bwa bundi, wigumire hafi y’igitare cya Ezeli. |
| 20. | Maze ninza, nzarasa imyambi itatu iruhande rwacyo nk’umasha intego, |
| 21. | mpereko ntume umwana mubwire nti ‘Genda utore imyambi.’ Nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri hino yawe uyende’, maze uzaze kuko bizaba ari amahoro, nta kibi kizaba kikuriho. Nkurahiye Uwiteka uhoraho. |
| 22. | Ariko nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri imbere yawe’, uzigendere kuko Uwiteka azaba aguhungishije. |
| 23. | Kandi iri jambo tuvuganye, Uwiteka abe hagati yawe nanjye iteka ryose.” |
| 24. | Nuko Dawidi yihisha mu gasozi. Bukeye ukwezi kubonetse, umwami aricara ngo bamuhereze ibyokurya. |
| 25. | Umwami yari yicaye ku ntebe yo ku rusika nk’uko asanzwe, Yonatani arahaguruka. Abuneri yari yicaye iruhande rwa Sawuli, ariko icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa. |
| 26. | Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiye ko hari uko yabaye. Ati “Ntatunganye, nta kindi ni uko adatunganye.” |
| 27. | Bukeye bwaho ukwezi kwaraye kubonetse, icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa. Maze Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati “Ejo ni iki cyabujije mwene Yesayi kuza kurya, n’uyu munsi na wo?” |
| 28. | Yonatani aramusubiza ati “Dawidi yansabye cyane ko mwemerera kujya i Betelehemu. |
| 29. | Ati ‘Reka ngende ndabigusabye, kuko iwacu bazatambira igitambo mu mudugudu, kandi mukuru wanjye yantegetse kubayo. None rero niba ungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kureba bene data.’ Icyo ni cyo cyamubujije kuza ku meza y’umwami.” |
| 30. | Maze Sawuli arakarira Yonatani aramubwira ati “Wa mwana w’umugore w’ikitumva w’umugome we, mbese nyobewe ko watoranije mwene Yesayi kwikoza isoni, no gukoza isoni ubwambure bwa nyoko? |
| 31. | Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwo uzakomera cyangwa ubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, ni ukuri azapfa nta kabuza.” |
| 32. | Yonatani asubiza se Sawuli ati “Ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?” |
| 33. | Sawuli amutera icumu ngo amwice. Ni cyo cyatumye Yonatani amenya ko se yamaramaje kwica Dawidi. |
| 34. | Nuko Yonatani ahagurukana ku meza uburakari bukomeye, uwo munsi wa kabiri w’ukwezi ntiyagira icyo afungura rwose, kuko yababajwe na Dawidi n’uko se yari yamuteye igisuzuguriro. |
| 35. | Bukeye bwaho Yonatani arasohoka ajya ku gasozi mu gihe yasezeranye na Dawidi, ari kumwe n’umwana muto. |
| 36. | Abwira uwo mwana ati “Irukanka utore imyambi ndasa.” Umwana acyiruka, Yonatani arasa umwambi awuhamya imbere ye. |
| 37. | Umwana ageze aho Yonatani arashe umwambi, Yonatani ararangurura aramubwira ati “Mbese umwambi nturi imbere yawe?” |
| 38. | Yonatani yongera kumubwira ati “Ihute, utebuke we gutinda.” Nuko umugaragu wa Yonatani atora imyambi asanga shebuja. |
| 39. | Ariko uwo mwana ntiyagira icyo amenya, keretse Yonatani na Dawidi bonyine ni bo bari babizi. |
| 40. | Maze Yonatani aha umugaragu we intwaro ze aramubwira ati “Hoshi zijyane mu mudugudu mu rugo.” |
| 41. | Nuko uwo muhungu amaze kugenda, Dawidi asesuruka aho yari ari mu ruhande rw’ikusi, yikubita hasi yubamye amuramya gatatu, maze barasomana, bararirirana, ariko Dawidi we arahogora. |
| 42. | Yonatani abwira Dawidi ati “Igendere amahoro, ubwo twarahiranije mu izina ry’Uwiteka tukavuga tuti ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y’urubyaro rwanjye n’urwawe iteka ryose.’ ” |