Urupfu rwa Sawuli n’uko yaguye mu ntambara(1 Ngoma 10.1-12) |
| 1. | Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi w’i Gilibowa, bagwa aho. |
| 2. | Abafilisitiya basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. |
| 3. | Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane. |
| 4. | Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho. |
| 5. | Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe. |
| 6. | Uko ni ko Sawuli yapfuye n’abahungu be batatu, n’umutwaje intwaro n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi. |
| 7. | Maze abandi Bisirayeli bo hakurya y’ikibaya n’abo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, basiga imidugudu barahunga Abafilisitiya baraza bayibamo. |
| 8. | Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza intumbi, basanga Sawuli n’abahungu be batatu baraguye ku musozi Gilibowa. |
| 9. | Bamuca igihanga bamucuza intwaro ze, baherako batuma mu gihugu cy’Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rw’ibigirwamana byabo no mu bantu. |
| 10. | Intwaro ze bazishyira mu ngoro ya Ashitaroti, intumbi ye bayimanika ku nkike z’amabuye z’umudugudu w’i Betishani. |
| 11. | Nuko ab’i Yabeshi y’i Galeyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli, |
| 12. | ab’intwari bose barahaguruka bagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli n’iz’abahungu be ku nkike z’i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo. |
| 13. | Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y’umunyinya w’i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi. |