   | 1. | Haleluya. Hahirwa uwubaha Uwiteka, Akishimira cyane amategeko ye. |
   | 2. | Urubyaro rw’uwo ruzagira amaboko mu isi, Umuryango w’abatunganye uzahabwa umugisha. |
   | 3. | Ubutunzi n’ubukire biri mu rugo rwe, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. |
   | 4. | Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima, Uvira ūgira imbabazi n’ibambe agakiranuka. |
   | 5. | Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi, Agakora imirimo ye uburyo butunganye. |
   | 6. | Kuko atazanyeganyezwa iteka, Umukiranutsi azibukwa iteka ryose. |
   | 7. | Ntazatinya inkuru mbi, Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka. |
   | 8. | Umutima we urahamye ntazatinya, Kugeza aho azabonera ibyo ashakira abanzi be. |
   | 9. | Yaranyanyagije yahaye abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose, Ihembe rye rizashyiranwa hejuru icyubahiro. |
   | 10. | Umunyabyaha azabireba ababare, Ahekenye amenyo, ayage, Icyo umunyabyaha yifuza kizabura. |