Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Haleluya. Nimumushime, mwa bagaragu b’Uwiteka mwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bahagarara mu nzu y’Uwiteka, Mu bikari by’inzu y’Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mushimire Uwiteka yuko Uwiteka ari mwiza, Muririmbire izina rye ishimwe, Kuko ari iry’igikundiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo, Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko nzi yuko Uwiteka akomeye, Kandi yuko Umwami wacu asumba ibigirwamana byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi, Mu nyanja n’imuhengeri hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Acumbisha ibihu bikava ku mpera y’isi, Aremera imvura imirabyo, Asohora umuyaga mu bubiko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni we wakubise abana b’imfura bo muri Egiputa arabīca, Ab’abantu n’ab’amatungo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yohereje ibimenyetso n’ibitangaza hagati yawe Egiputa, Kuri Farawo no ku bagaragu be bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni we wakubise amahanga menshi, Yica abami bakomeye:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Sihoni umwami w’Abamori, Na Ogi umwami w’i Bashani, N’abami b’ibihugu by’i Kanāni bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Atanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu, Umwandu w’Abisirayeli ubwoko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Izina ryawe Uwiteka, rihoraho iteka ryose, Urwibutso rwawe Uwiteka, ruhoraho ibihe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko Uwiteka azacira imanza ubwoko bwe, Kandi azahindurira abagaragu be umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n’izahabu, Umurimo w’intoki z’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bifite amatwi ntibyumva, Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ababirema bazahwana na byo, N’ubyiringira wese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Wa nzu y’Abisirayeli we, muhimbaze Uwiteka, Wa nzu y’aba Aroni we, muhimbaze Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Wa nzu y’aba Lewi we, muhimbaze Uwiteka, Mwa bubaha Uwiteka mwe, muhimbaze Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bahimbarize i Siyoni Uwiteka, Utuye i Yerusalemu. Haleluya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: