Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye, Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ndabumbura akanwa mbacire imigani, Ndavuga amagambo aruhije ya kera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ibyo twumvise tukamenya, Ibyo ba sogokuruza batubwiye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ntituzabihisha abuzukuruza babo, Tubwire ab’igihe kizaza ishimwe ry’Uwiteka, N’imbaraga ze n’imirimo itangaza yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo, Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli, Iryo yategetse ba sogokuruza, Ngo babibwire abana babo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kugira ngo ab’igihe kizaza bazabimenye, Ni bo bana bazavuka, Ngo na bo bazahaguruke, Babibwire abana babo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kugira ngo biringire Imana, Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, Ahubwo bitondere amategeko yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Be kuba nka ba sekuruza, Ab’igihe cy’ibigande cy’abagome, Batiboneza imitima, Imitima yabo idakiranukira Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abefurayimu batwaye intwaro n’imiheto, Basubiye inyuma ku munsi w’intambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ntibitondeye isezerano ry’Imana, Banze kugendera mu mategeko yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bibagiwe ibyo yakoze, N’imirimo yayo itangaza yaberetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza, Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy’i Zowani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo, Ihagarika amazi nk’ikirundo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi ku manywa yabayobozaga igicu, Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yasaturiye ibitare mu butayu, Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi yavushije amasōko mu gitare, Itembesha amazi nk’imigezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko bagumya kuyicumuraho, Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bagerageresha Imana imitima yabo, Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bagaya Imana bati “Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza, Imigezi iratemba. Mbese yabasha kuduha n’umutsima? Izabonera ubwoko bwayo inyama?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise, Umuriro ugacanwa wo gutwika Abayakobo, Umujinya ugacumba ku Bisirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuko batizeye Imana, Kandi ntibiringire agakiza kayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko itegeka ibicu byo hejuru, Ikingura inzugi z’ijuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ibagushiriza manu yo kurya, Ibaha ku masaka yo mu ijuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bose barya umutsima w’abakomeye, Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba, Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi ibamanurira inyama nyinshi nk’umukungugu, N’inyoni ziguruka nyinshi, Zimeze nk’umusenyi wo ku nyanja,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Izigusha hagati mu rugo rw’amahema yabo, Zigota aho bari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko bararya barahaga cyane, Yabahaye ibyo bifuje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bari bataratandukana no kwifuza kwabo, Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Umujinya w’Imana urabahagurukira, Wica abanini bo muri bo, Urimbura abasore bo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura, Ntibizera imirimo yayo itangaza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Bituma irangiza iminsi yabo nk’umwuka, N’imyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Uko yabicaga babaririzaga ibyayo, Bakagaruka bakazindukira gushaka Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo, Kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo, Bakayibeshyeshya indimi zabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Kuko imitima yabo itayitunganiye, Kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Ariko yo kuko yuzuye imbabazi, Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura, Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, Ntikangure umujinya wayo wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Nuko yibuka yuko ari abantu buntu, N’umuyaga uhita ntugaruke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu, Bayibabarizaga ahatagira abantu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Bagahindukira bakagerageza Imana, Bakarakaza Iyera ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Ntibibukaga ukuboko kwayo, Cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa, N’ibitangaza byayo mu kigarama cy’i Zowani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Igahindura inzuzi z’ab’aho amaraso, N’imigezi yabo ntibabashe kuyinywaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Yaboherejemo amarumbo y’isazi zirabarya, N’ibikeri birabarimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Kandi iha ubuzikira imyaka yabo, N’imirimo yabo iyiha inzige.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Yicisha imizabibu yabo urubura, N’imishikima yabo iyicisha imbeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Itanga inka zabo ngo zicwe n’urubura, N’imikumbi yabo ngo ikubitwe n’inkota zotsa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Ibatera uburakari bwayo bukaze, Umujinya n’uburakari n’ibyago, Umutwe w’abamarayika b’abarimbuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Iharurira uburakari bwayo inzira, Ntiyakiza ubugingo bwabo urupfu, Ahubwo iha indwara yanduza ubugingo bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Ikubita abana b’imfura bose bo muri Egiputa irabica, Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Ariko ubwoko bwayo, ubwayo ibushorera nk’intama ibakurayo, Ibayoborera mu butayu nk’umukumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Ibayobora amahoro bituma badatinya, Maze inyanja irengera ababisha babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Kandi ibajyana ku rugabano rw’ahera hayo, Kuri uyu musozi ukuboko kwayo kw’iburyo kwahinduye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Yirukana amahanga imbere yabo, Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kuba umwandu wabo, Iturisha imiryango y’Abisirayeli mu mahema y’abo ngabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera, Ntibitondera ibyo yahamije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Ahubwo basubira inyuma, Bava mu isezerano nka ba sekuruza, Barateshuka nk’umuheto uhemukira nyirawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z’imisozi, Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp59.
Imana ibyumvise irarakara, Yanga Abisirayeli urunuka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp60.
Bituma ireka ubuturo bw’i Shilo, Ari bwo hema yabambye hagati y’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp61.
Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago, N’icyubahiro cyayo ngo gifatwe n’amaboko y’ababisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp62.
Kandi itanga n’abantu bayo ngo bicwe n’inkota, Irakarira umwandu wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp63.
Umuriro utwika abasore babo, Abakobwa babo ntibagira indirimbo y’ubukwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp64.
Abatambyi babo bicwa n’inkota, Abapfakazi babo ntibababorogera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp65.
Maze Umwami Imana irakanguka nk’uwasinziriye, Nk’intwari ivugishwa cyane na vino,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp66.
Ikubita ababisha bayo, ibasubiza inyuma, Ibakoza isoni zidashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp67.
Kandi yanga ihema rya Yosefu, Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp68.
Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda, Umusozi wa Siyoni yakunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp69.
Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk’ijuru, Nk’isi yashimangiye iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp70.
Kandi itoranya Dawidi umugaragu wayo, Imukura mu ngo z’intama,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp71.
Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa, Kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo, Abisirayeli umwandu wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp72.
Nuko abaragirisha umutima utunganye, Abayoboza ubwenge bw’amaboko ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: