Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mu Bayuda Imana iramenyekana, Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi i Salemu ni ho hema ryayo, I Siyoni ni ho buturo bwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto, N’ingabo n’inkota n’intwaro z’intambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uri uw’icyubahiro n’ubwiza bwinshi, Utabarutse mu misozi y’iminyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura, Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mana ya Yakobo, Gucyaha kwawe kwatumye amagare n’amafarashi bisinzirira guhwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Wowe ni wowe uteye ubwoba, Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Wumvikanishije amateka uri mu ijuru, Isi yaratinye iraceceka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka, Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni ukuri umujinya w’abantu uzagushimisha, Umujinya uzasigara uzawukenyera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu, Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Izarimbura imyuka y’abakomeye, Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: