Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi ya Asafu. Mana, abanyamahanga baje mu mwandu wawe, Bahumanije urusengero rwawe rwera, Bashenye i Yerusalemu bahagize ibirundo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Intumbi z’abagaragu bawe bazihaye ibisiga byo hejuru ngo bizirye, Inyama z’abakunzi bawe bazihaye inyamaswa zo mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Amaraso yabo impande zose z’i Yerusalemu bayavushije nk’umena amazi, Ntibabona gihamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Duhindutse igitutsi ku baturanyi bacu, Ibitwenge no gukobwa by’abatugose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka, uzageza he kurakara iteka ryose? Ishyari ryawe rizaka nk’umuriro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Suka umujinya wawe ku mahanga atakuzi, No ku bwami bwose butambaza izina ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kuko bariye Abayakobo, Barimbuye ubuturo bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ntiwibuke gukiranirwa kwa ba sogokuruza ngo ukuduhore, Imbabazi zawe zitebuke kudusanganira, Kuko ducishijwe bugufi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mana y’agakiza kacu udutabare, Ku bw’icyubahiro cy’izina ryawe, Udukize utwikire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuki abapagani babaza bati “Imana yabo iri he?” Guhōrera amaraso y’abagaragu bawe yavuye, Kumenyekane mu bapagani imbere yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuniha kw’imbohe kuze imbere yawe, Nk’uko ukuboko kwawe gukomeye, Kiza abategekewe gupfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi witure abaturanyi bacu karindwi, Ibitutsi bagututse Mwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Natwe abantu bawe, intama zo mu cyanya cyawe, Tuzabigushimira iteka, Tuzerekana ishimwe ryawe kugeza ibihe byose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: