Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Haleluya. Nimushimire Uwiteka mu ijuru, Nimumushire ahantu ho mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumushime, Mwa ngabo ze zose mwe, nimumushime.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mwa zuba n’ukwezi mwe, nimumushime, Mwa nyenyeri z’umucyo mwe, nimumushime.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Wa juru risumba amajuru we, mushime, Nawe mazi yo hejuru y’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bishimire izina ry’Uwiteka, Kuko ari we wategetse bikaremwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi yabikomereje guhama iteka ryose, Yategetse itegeko ridakuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nimushimire Uwiteka mu isi, Mwa bifi mwe n’imuhengeri hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nawe muriro n’urubura na shelegi n’igihu, Nawe muyaga w’ishuheri, usohoza ijambo rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Namwe misozi miremire n’udusozi twose, Namwe biti byera imbuto ziribwa n’imyerezi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Namwe nyamaswa n’amatungo yose, Namwe bikururuka n’inyoni zifite amababa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Namwe bami bo mu isi n’amahanga yose, Namwe abakomeye n’abacamanza bo mu isi mwese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Namwe basore n’inkumi, Namwe basaza n’abana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bishimire izina ry’Uwiteka, Kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru, Icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi yashyiriye hejuru ubwoko bwe ihembe, Ni byo ashimirwa n’abakunzi be bose, Ari bo bana ba Isirayeli, Ubwoko bumuri bugufi. Haleluya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: