Yanditswe na Uwimpuhwe Samuel kuwa 22-04-2018 saa 22:11:52 | Yarebwe: 1782

5. Kurwana mu cyimbo cyo kugenda no gukora umurimo w’Imana.
Itorero ridafite ubumwe, ridashobora gukumira amakimbirane kugeza ubwo aryahuranya akagera no hanze yaryo ni Itorero riyoborewe mu kinyoma no mu cyerekezo kiganisha ku kwisenya no gupfa. Dufite uruhuri rw’ abanenga, abanegura, abacamanza, abaterabwoba benshi mu matorero yacu. Ariko dufite abizera bake bashishikajwe no kuvuga kuri Yesu Kristo (Ibyakozwe 4:20) Iki cyago kirigagaragaza cyane muri iki gihe kuko abashinze itorero bagamije indonke bazakura mu bayoboke babo, ntibashishikazwa n’ikindi kitari indamu, kandi ntibatinda kugira ibyo batumvikanaho bityo amakimbirane n’intambara bikaba urudaca kandi bakagaragarira bose.
Ibi byago hamwe n’ibindi tutavuzeho muri iyi nkuru, wabyanga cyangwa wabyemera bigenda biganisha ku gupfa kw’Itorero. Ntiwite ku barishinze, amateka, ibikorwaremezo rigwije, umubare w’abarisengeramo, imyaka rimaze, abahanga n’intiti rifite, kuko ibyo ntibyakubuza kuba usengera mu Itorero ryugarijwe, riganisha ku rupfu (Gehinomu). Niba kandi ubona bimwe mu bimenyetso tumaze kuvuga, cyangwa hari ibimenyetso byerekana ko Itorero ryawe usengeramo ririmo kunyura muri ibi byago, tabaranya, usenge kandi ugire icyo ukora.
Erega ntimuyobywe. Pawulo yagize ati “Ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri”. (1 Imoteyo 2:4) Kandi Yesu ubwe yarivugiye ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye (Luka 12:15 Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe? Matayo 16:26-27. Nta kiguzi bigusaba ngo ube ukijijwe, ngo uhabwe umugisha w’Imana, ngo ubone imibereho myiza nk’iy’abo ubona hafi yawe bafite. Kwizera Yesu no kwihana ibyaha, ugafata ingamba zo kutabyongera ni bwo butumwa Kristo Yesu agufitiye mbere y’ubundi bwose wumva ko bwakugirira akamaro. Ibindi n’umugisha uza ku wo Imana ishatse wese. Kandi nawe urawubereye. Uri umukandida wo kubona ibyiza byose Imana yasezeranije abayikunda, harimo n’iby’imibereho yawe, utarinze gutakaza umwanya n’ibyawe, ujyana ingemu n’inyoroshyo bantu buntu.
Nsoza rero, jyewe mvuze kuri bimwe mu byago byugarije Itorero ariko sinshyizeho akadomo kuko wenda nawe hari ibindi uona. Ariko mpamya ko Kristo Yesu ubwe yifuza kubona Itorero yameneye amaraso ye, akarishenjagurirwa ritambuka ibi bihe bikomeye ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari, kandi rikabasha gutahura neza uburiganya bw’umubi (Satani). Nkwifurije kuba uzana impinduka nziza Kristo Yesu yifuza mu Itorero urimo.

Ntegura iyi nkuri nifashishije inyandiko ya Tomu S. Rayina (Thom S. Rainer), “Kuzamurira hamwe cg gukuza Itorero ryuzuye ubuzima” (Growing Healthy churches together).