Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsNdifuza ko munsobanurira Babuloni, ese ni iki cyakubwira ko uri muri Babuloni?
Jackson asked 2 years ago

Ndifuza ko munsobanurira Babuloni, ese ni iki cyakubwira ko uri muri Babuloni??

7 Answers
Mushimiye answered 2 years ago

Babuloni ni urugaga RW’AMADINI y’ibinyoma afite inyigisho ziyobya zidashingiye kubyanditswe byera 
 
 
 
 
Ikizakubwira idini rigize Babuloni ni ibi: bizera inyigisho y’ikinyoma ivuga ko Imana ari ubutatu, kudapfa kwa Roho, purugatori, ko Yesu atari Umwana w’Imana, ko Yesu atigeze apfira ibyaha by’abantu, gukoresha amashusho mugusenga, ishapule, Rozari, kubatiza kugahanga, gusenga umusaraba nk’ikimenyetso gitagatifu, n’ibindi binyoma byinshi bikomoka kuri Satani Umwanzi.
nizeyimana samuel answered 2 years ago

ni amadini  yigisha  inyigisho zibinyoma zivanzemo  ukuri guke  mbese nawe babibona ko ari  urujijo pe  
Gakwenzire Emmanuel answered 2 years ago

Abasubije mwese murabeshya gusa nemera ko aridini y’ibinyoma ariko wibukeko hari n’abanikorayiti
Barigira Jean Baptiste answered 1 year ago

Babuloni ni imibereho y\’ubuyobe isi ya none irimo inyuranye no gushaka kw\’IMANA.Habumbiyemo byinshi birimo politike,imibereho myiza,ubukungu n\’ibindi. INGERO: -kumva ko uyumunsi abantu baharanira inyungu z\’ababana bahuje ibitsina na leta zikabyemera, =ubu isi yose iragendera kumahame ya capitalisme kuburyo usanga umuntu umwe afite umutungo wahaza abatuye isi yose ndetse ugasanga n\’abanyamadini babyemera gutyo,nabo birirwa bigwizaho imitungo y\’abayoboke babo bakoresheje uburiganya.Mbese itorero rya mbere ryabagaho gute? Yesu yarabajije ati:mbese umwana w\’umuntu nagaruka azasanga kwizera kukiri mwisi?
JC Hategekimana answered 9 months ago

BABULONI NI IMYUMVIRE YO MURI KAMERE MUNTU TWESE AHO TUVA TUKAGERA! IYO MYUMVIRE NI YO IREMA UBURYO BWO KUBAHO AHANTU BYAYOBERANYE GUHUZA N’ICYO TWITA UBUZIMA MUNSI Y’IJURU. MWIGE IGITEKEREZO CY’UWITWA NIMURODI N’UBURYO YADUTSWEMO NO KUBAKA BABEL NGO YIYUBAKIRE IZINA RIMENYEKANA (UKO NI KO TURI BURI WESE / IRYO ZINA RYABAYE IZINA NYINE), IYO MITERERE CG KAMERE TWAYAKIRIYE IVA MURI LUSIFERI INYURA MU ITUNDA NO MURI TWE NGO BA! IBYO NI UKUVUGA KO ICYARI MURI LUSIFERI CYAGEZE MURI ADAMU(UMUNTU/TWE), KIRACANGANYUKIRWA (BABULONI) KUKO UBUTURO BWARI BUHINDUTSE, N’IMIBEREHO IHINDUTSE, GITANGIRA KWIHIMBIRA UBURYO BUSHYA BWO KUBAHO (NABWO KIBWITA UBUZIMA) ARI BWO BUZIMA TUBAMO  MUNSI Y’IJURU BUGASOZA BUPFUYE KUKO ATARI UBUZIMA BW’UHORAHO!!! ABO MURI UBWO BUZIMA BUHIMBANO KUBERA BABULONI BAHORA BAPFA NK’ISAZI IBYO MURABIBONA NTA RUTANGIIRA!! AHO NI MUNSI Y’IJURU. UKO KWIHIMBIRA KWO MURI TWE RERO NIMO HAHIMBWE N’UBURYO BW’IMISENGERE(IBYO MWAKUNZE KWITA “AMADINI”), MUTI: DUSHAKE IMANA ,AHO KUGIRA NGO IDUSHAKE!!!  NTA MUNTU USHAKA IMANA (KUKO ATAZI AHO IRI N’UKO IRI), AHUBWO NI IMANA YADUSHATSE IRANATUBONA (KUKO ITUZI, IZI AHO TURI, N’UKO TURI). NUKO IBYO BIHIMBANO BYO MURI BABULONI BIDUSHINGAMO IMIZI GUTYO!!! WABYIGISHWA UTABYIGISHWA UKISANGA HARI ICYO URI CYO KANDI UKACYUBAHA KURUTA IBY’ABANDI BYOSE, KUGEZA N’AHO HARI UWAKORESHEJE IMVUGO NGO: “INKOKO YANJYE IRUTA INKA YAWE”, IBYO BYOSE NI URUKUNDO RUHIMBANO RWO MURI KAMERE MUNTU ARI YO BABULONI NYAMUKURU!!!
JC Hategekimana answered 9 months ago

Ikikubwira ko uri muri babuloni ni uko wisanga uri muri wowe gusa, wakwireba ukibona, wakwigereranya n\\\’abandi ugasanga nta wakuruta, mbese ukisanga uri uwa mbere muri byose na bose. kuburyo ukubwiye ngo pfa umusubiza wihuse uti: pfa ari weho!! kabone n\\\’iyo waba uri ku kuka ka nyuma cg ushaje cyane ute, wisanga ari weho ukwiriye, mbere yo kubona abandi!! ngicyo ikiranga babuloni ni ukwibona-inarijye-kwishyira imbere muri byose; arko umunyarwanda ati; utazi ubwenge ashima ubwe!!! ni uko turi muri babuloni nayo ikatubamo.  
HABIMANA Valens answered 4 months ago

Iyo ubwiye abakristo ngo Babuloni nimuyisohokemo uba uvuze ngo \”muve mubidatunganye\” umuntu wese rero ukora ibyo kugomera Imana aba Ari umunyababuloni kuko akora Ibyo Satanic ashaka
Your Answer