Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: IbyahaEse ko kuva kera na kare byari mu mugambi w’Imana ko muntu acungurwe no gupfa kwa Yesu ?
theogene asked 2 years ago

Ese ko kuva kera na kare byari mu mugambi w’Imana ko kugirango muntu acungurwe Yesu/Yezu yagombaga kuvuka agapfa nyuma akazuka? Yuda ni ikihe cyaha yakoze m’urupfu rwa Yezu ko n’ubundi byari mu mugambi w’Imana ko byose byari byarateguwe n’Imana ? Gupfa kwa Yezu byatubereye irembo ryo gucungurwa kwa muntu.
Thanks

4 Answers
Rutinduka Ronard answered 1 year ago

http://Yuda ntakosa yakize usibyeko we yitsiriye urubanza kuko na petero yihakanye yesu gusa we yahise yigarura asaba imanaye imbabazi arabohorwa ari nacyo cyananiye yuda murakoze
Emmanuel Masengesho answered 7 months ago

Yego, kuva kera kose Imana yari yaragennye agakiza ko tuzagaheshwa na Kristo binyuze mu rupfu rwe nizuka rye. Na mbere yuko umuntu acumura, ntabwo Imana yigeze igena ko agakiza kazaheshwa n’imirimo cyangwa kumvira amategeko…ahubwo ngo “yadutoranije muri Kristo isi itararemwa (Abefeso 1:3-11).” Ndetse Kristo yitwa ntama w’Imana watambwe kuva ku kuremwa ku isi (1 Petero 1:19-20, Ibyahishuwe 13:8). 
 
Niba ushaka kumenya byinshi kuri iyi ngingo wanyandikira kuri whatsapp: 0787129110
Casemiro answered 6 months ago

Munsubize mwo kabyara mwe…niba koko byari mumugambi w’Imana ko tuzakirizwa muri kristo…yaba yararemye Satani kugirango ifashe Imana gusohoza umugambi wayo wo kurema umuntu mushya muri Kristo…bivuzeko umuntu wa kera Adamu atari Yuzuye  N\\\’est si pas? Donc nukuvuga ko gahunda Yirema itararangira? 
MUTABAZI JEAN FELIX answered 4 months ago

Ntabwo Imana yateganyije Yuda kwica Yesu.Burya Imana ,unyura mu nzira mbi ariko  kubera ko ishoboye ibintu byose ,ikaba ishobora kuzikoresha mu bibyara ikiza.Urugero :Indaya Rahabu;Kugurishwa kwa Yosefu;Guhunga Kwa Mose….Ntabwo iba yarateganyirije umuntu kunyura mu bibi,ariko yemera ko bibaho [siyo iba yabiteye] ntibihindure umugambo wayo. Yuda niyo atishisha Yesu ,Yesu yari gupfa mu bundi buryo.Ntabwo rero Imana ariyo yateye Yuda kwica Yesu,gusa Yemeye ko akora ibyo yari yagambiriye ,kandi ibihinduramo ibyiza .   Murakoze:Ibindi bisobanuro wampamagara kuri 0783352252  
Your Answer