Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 29-10-2019 saa 20:08:01 | Yarebwe: 18630

Nkuko abantu ba bakirisito mu bizi, iyo umaze gukizwa maze ukakira Yesu mu mibereho yawe ya buri munsi,  ukagendana nawe wumva nta bintu byiza nkabyo bibaho ku isi. Ibi bituma uhorana ikifuzo cyo guhorana n’Imana yawe. Iyo usomye bibiliya mu gitabo cya Rusi usangamo inkuru y’umukobwa Rusi wanambye kuri nawomi; maze akamugiriraho umugisha mwinshi cyane (Rusi 1:16); umukozi w’Imana akaba n’umuhanzi Joseph yifashishije igitabo cyose cya Rusi atwigisha ukuntu twa namba ku Mana (Rusi 1:1-22; Rusi 2:1-23; Rusi 3:1-18).

Elemeliki yari afite umugore witwa Nawomi, abyara abahungu babiri Mahaloni na Kiliyoni, inzara iratera barahunga bimukira i  Mowabu (mu buzima busanzwe iyo abantu bageze I Mowabu, ibyiza birabura umunezero ukarangira; birashoboka ko nawe ariho uri,  tesha agaciro amajwi yose mabi ahora akongorera).

Aho i Mowabu bamarayo igihe,  Elimeleki aza gupfa hasigara Nawomi n’abahungu be. Abo bahungu be baza gushaka abamowabukazi Rusi hamwe na Awolupa, maze Nawomi akajya abigisha gusenga nuko Imana ibwira Rusi ko izamugira ubwoko bukomeye.

Bamara imyaka 10 nta bana bafite. Nyuma maze Mahaloni na Kiliyoni barapfa, nuko umukecuru (Nawomi) asigarana na bakazana be uko ari babiri, maze abasaba ko  basubirana I wabo ariko bose  bararira banga kugenda, Awolupa aza gusezera arigendera ariko  Rusi we abwira  Nawomi ati  winyingingira kugusiga kuko aho uzaba ariho nanjye nzaba kandi Imana yawe izaba Imana yanjye (Rusi 1:16); Twese abakirisito tugomba kunamba ku mana yacu uko byaba bimeze kose.

Joseph yakomeje ku twigisha ku mwerezi hamwe no ku gitovu (2 Abami 14:8); Mbega uburinzi Imana itugenera, niba yaravuganye nawe humura bizasohora, niba ufite isezerano komera ku Mana, ntihazagire ikintu kiyigukuraho. Ibitovu nubwo bituzengurutse,  intare yo mu kibira cy’i Lebanoni yiteguye kuribata ibitovu kuko ushinganye. Humura Imana iraje ibigenze neza kuko ibasha no guhindura ibyanze guhinduka.

 

UMVA IKIGISHO CYOSE ”TUNAMBE KU MANA YACU” HANO: