Ibyanditswe byera birimo imirongo itubwira ku gakiza k’iteka. Bibiliya itubwira ko agakiza ariko twakirishijwe kubw’amaroso ya Kristo. Iyi mirongo iragufasha kumenya icyo Gukizwa bivuze no kugirana umubano wihariye na yesu Kristo

2 Samweli 7:28
28.“None Nyagasani Mana, ni wowe Mana, n’amagambo yawe ni ay’ukuri, kandi usezeranije umugaragu wawe iryo jambo ryiza.

Zaburi 9:10
10.Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira, Igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba.

Zaburi 13:5
5.Umwanzi wanjye ye kuvuga ati “Ndamunesheje”, Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye.

Zaburi 20:7
7.None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize, Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera, Azamushubirisha imbaraga zikiza z’ukuboko kwe kw’iburyo.

Zaburi 25:1-3
1.Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni wowe ncururira umutima, 2.Mana yanjye ni wowe niringiye, Ne gukorwa n’isoni, Abanzi banjye be kunyishima hejuru. 3.Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n’isoni.

Zaburi 28:7
7.Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.

Zaburi 31:14
14.Kuko numvise benshi bambeshya, Ubwoba bukantera impande zose, Ubwo bangīraga inama, Bagashaka uburyo banyica.

Zaburi 37:5-6
5.Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose,Abe ari we wiringira na we azabisohoza. 6.Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk’umucyo, N’ukuri k’urubanza rwawe nk’amanywa y’ihangu.

Zaburi 56:3
3.Abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira, Kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi.

Zaburi 62:8
8.Imana ni yo irimo agakiza kanjye n’icyubahiro cyanjye, Igitare cy’imbaraga zanjye n’ubuhungiro bwanjye biri mu Mana.

Zaburi 91:2
2.Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.”

Zaburi 112:17

Zaburi 143:8
8.Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo, Kuko ari wowe ncururira umutima.

Zaburi 118:8
8.Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, Kuruta kwiringira abantu.

Imigani 3:5-6
5.Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. 6.Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.

Imigani 28:26
26.Uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa,Ariko ugendera mu bwenge azakizwa.

Yesaya 26:4
4.Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.

Luka 26:10-12

Yohana 14:1
Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo 1.“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.

Abaroma 15:13
13.Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.