Somera Bibiriya kuri Telefone
Salomo agushwa n’abagore benshi yarongoraga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b’abanyamahanga udashyizeho umukobwa wa Farawo: Abamowabukazi n’Abamonikazi n’Abedomukazi, n’Abasidonikazi n’Abahetikazi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.” Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n’uko yababengutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yari afite abagore b’imfura magana arindwi, n’ab’inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobya umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye nk’uko uwa se Dawidi wari umeze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kuko Salomo yakurikiye Ashitoreti imanakazi y’Abasidoni, na Milikomu ari yo kizira cy’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uko ni ko Salomo yakoze ibyangwa n’Uwiteka, ntiyayoboka Uwiteka rwose nka se Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bukeye Salomo yubakira Kemoshi ingoro ku musozi werekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy’Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uko ni ko yakoreye abagore be bose b’abanyamahanga, bakajya bosa imibavu, bagatambira imana zabo.
Imana ihana Salomo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Uwiteka arakarira Salomo, kuko umutima we wahindutse ukayoba Uwiteka Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ikamutegeka imwihanangirije ko atazakurikira izindi mana, ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n’amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko kuko ngiriye so Dawidi sinzabikora ukiriho, ahubwo nzabunyaga umwana wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi na we sinzamunyaga ubwami bwe bwose, ariko nzamugabanirizaho umuryango umwe ku bw’umugaragu wanjye Dawidi na Yerusalemu nitoranirije.”
Abantu batangira kugomera Salomo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bukeye Uwiteka ahagurukiriza Salomo umwanzi ari we Hadadi w’Umwedomu, wari uwo mu rubyaro rw’umwami wa Edomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kera Dawidi akiri muri Edomu, Yowabu umugaba w’ingabo ze yamaze kwica abagabo bose bo muri Edomu, arazamuka ajya guhambisha intumbi zabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kuko Yowabu n’Abisirayeli bari bamazeyo amezi atandatu, kugeza aho yatsembeye abagabo bose muri Edomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Icyo gihe Hadadi ahungana n’abagaragu ba se, bamwe b’Abedomu bahungira muri Egiputa, ariko Hadadi uwo yari akiri umwana muto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko barahaguruka bava i Midiyani bajya i Parani, maze bavana abantu bamwe i Parani bajya muri Egiputa, basanga Farawo umwami waho. Agezeyo Farawo amuha inzu, amutegekera igerero, nyuma amukebera igikingi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Hadadi atona kuri Farawo cyane bituma amushyingira muramu we, murumuna wa Tahupenesi muka Farawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bukeye umugore wa Hadadi murumuna wa Tahupenesi, babyarana umwana w’umuhungu witwaga Genubati. Igihe gisohoye cyo gucuka, Tahupenesi amucukiriza kwa Farawo, nuko Genubati uwo aguma kwa Farawo abyirukana n’abana be b’abahungu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Hadadi uwo akiri muri Egiputa, yumva ko Dawidi yatanze agasanga ba sekuruza, kandi ko Yowabu umugaba w’ingabo yapfuye. Hadadi abwira Farawo ati “Nsezerera nsubire mu gihugu cyacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Farawo aramubaza ati “Mbese igituma ushaka gusubira iwanyu hari icyo wankenanye?” Na we aramusubiza ati “Nta cyo ariko pfa kundeka ntahe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Hanyuma Imana yongera guhagurukiriza Salomo undi mwanzi, ari we Rezoni mwene Eliyada, wari yaracitse shebuja Hadadezeri umwami w’i Soba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ubwo Dawidi yicaga ab’i Soba, icyo gihe Rezoni ateranya abantu aba umutware w’umutwe w’ingabo, barahaguruka bajya i Damasiko, bagumayo barahatwara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwo na we aba umwanzi w’Abisirayeli iminsi yose Salomo yamaze ku ngoma. Ukuyeho ubukubaganyi Hadadi yagize, yanze Abisirayeli urunuka kandi atwara i Siriya.
Yerobowamu ahanurirwa ko azagabana ubwami bwa Isirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bukeye Yerobowamu mwene Nebati, Umwefurayimu w’i Sereda umugaragu wa Salomo, wari umwana w’umupfakazi witwaga Seruya, na we agomera umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Impamvu yatumye agomera umwami ni iyi: ni uko Salomo yubakaga Milo, agasana icyuho cy’inkike z’umudugudu wa se Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi Yerobowamu uwo yari umugabo w’amaboko w’intwari. Salomo abonye ko ari umusore ugira umwete, amugira umutware w’abanyamirimo b’umuryango wa Yosefu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko icyo gihe Yerobowamu yari mu nzira ava i Yerusalemu, umuhanuzi Ahiya w’i Shilo arahamusanga. Ahiya uwo yari akanishije umwenda mushya, kandi bari bonyine ku gasozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ahiya yenda uwo mwenda mushya yari yakanishije, awutaburamo ibitambaro cumi na bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abwira Yerobowamu ati “Enda ibitambaro cumi kuko ari ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore nzatanyaguza ubwami mbukuye mu maboko ya Salomo nguhe imiryango cumi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
(ariko we azasigarana umuryango umwe kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi, n’i Yerusalemu umurwa nitoranirije mu miryango yose ya Isirayeli),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
kuko banyimūye bakaramya Ashitoreti ikigirwamanakazi cy’Abasidoni, na Kemoshi ikigirwamana cy’Abamowabu, na Milikomu ikigirwamana cy’Abamoni, ntibagendere mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganye mu maso yanjye, bitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko se Dawidi yagenzaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ariko sinzamunyaga ubwami bwose, ahubwo nzamukomeza abe umwami iminsi yose akiriho, kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi nitoranyirije, kandi yitonderaga amateka n’amategeko yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ariko nzanyaga umuhungu we ubwo bwami mbuguhe, ari bwo miryango cumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nyamara uwo muhungu we nzamuha umuryango umwe, kugira ngo umugaragu wanjye Dawidi atabura itabaza imbere yanjye i Yerusalemu, umurwa nitoranyirije nkahashyira izina ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nuko nzakujyana utegeke uko umutima wawe ushaka kose, kandi uzaba umwami w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko rero niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye ugakora ibitunganye mu maso yanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawidi yagenzaga, nzabana nawe nkubakire inzu idakuka nk’iyo nubakiye Dawidi, kandi nzaguha Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Nuko nzahana urubyaro rwa Dawidi mbahōra ibyo, ariko si iminsi yose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Icyo ni cyo cyatumye Salomo ashaka kwica Yerobowamu, ariko Yerobowamu arahaguruka ahungira muri Egiputa kwa Shishaki umwami wa Egiputa, agumayo ageza aho Salomo yatangiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Indi mirimo ya Salomo n’ibyo yakoze byose n’iby’ubwenge bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyakozwe na Salomo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Nuko igihe cyose Salomo yamaze i Yerusalemu ategeka Abisirayeli bose, cyari imyaka mirongo ine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Nuko Salomo aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa se Dawidi, maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: