Somera Bibiriya kuri Telefone
Benihadadi umwami w’i Siriya yendereza Ahabu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Benihadadi umwami w’i Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe n’abandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi n’amagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabu umwami w’Abisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti “Benihadadi yadutumye ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
ifeza zawe n’izahabu zawe ni ibye, ndetse n’abagore bawe n’abana bawe baruta abandi ubwiza, ngo na bo ni abe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umwami w’Abisirayeli aramusubiza ati “Bibe uko uvuze, mwami nyagasani. Ndi uwawe n’ibyo mfite byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye intumwa ziragaruka ziravuga ziti “Benihadadi avuze ngo yagutumyeho intumwa, agira ngo umuhe ifeza n’izahabu n’abagore bawe n’abana bawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
ngo ejo nk’iki gihe azohereza abagaragu be iwawe, basake mu nzu yawe no mu mazu y’abagaragu bawe, icyo bazahabona kikunezeza cyose bazacyende bakizane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze umwami w’Abisirayeli atumira abatware bo mu gihugu cye bose arababwira ati “Namwe nimwumve murebe uko uwo mugabo adushakaho urwiy enzo: dore yari yantumyeho ngo muhe abagore banjye n’abana banjye, n’ifeza n’izahabu byanjye, simbimwima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko abatware n’abantu bose baramubwira bati “Ntumwumvire, wange.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Aherako abwira intumwa za Benihadadi ati “Nimugende mumbwirire umwami databuja muti ‘Ibyo wabanje gutuma ku mugaragu wawe nzabikora byose, ariko ibyo untumyeho hanyuma ibyo byo simbyemeye.’ ” Nuko intumwa ziragenda zimubwira ibyo Ahabu amushubije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Benihadadi arongera amutumaho aramubwira ati “Ingabo zanjye zinkurikiye nizibona i Samariya umukungugu uzikwira, umuntu wese akabona uwuzura urushyi, imana zizabimpore ndetse bikabije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umwami w’Abisirayeli aramusubiza ati “Mumubwire muti ‘Ucyambara umwambaro w’intambara ngo atabare, ye kwirata nk’uwikuramo atabarutse.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe n’abo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati “Nimwigere.” Nuko barigera, batera umurwa.
Umuhanuzi ahanurira Ahabu kunesha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami w’Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Ntureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ahabu aramubaza ati “Ni nde uzazidukiza?” Na we aramusubiza ati “Uwiteka avuze yuko ari abagaragu b’abatware b’intebe.” Arongera aramubaza ati “Ubanza gutera ni nde?” Umuhanuzi ati “Ni wowe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko ateranya abagaragu b’abatware b’intebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Igihe cy’amanywa y’ihangu baratera. Ariko icyo gihe Benihadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ari kumwe na ba bami bari bamuvunnye uko ari mirongo itatu na babiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abagaragu b’abatware b’intebe ni bo babanje gutera, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera baramubwira bati “Tubonye abantu baturuka i Samariya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Aravuga ati “Niba bazanywe n’amahoro mubafate mpiri, niba bazanywe no kurwana na bwo mubafate mpiri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko ba bagaragu b’abatware b’intebe n’ingabo zibakurikiye, bava mu murwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
baratera, umuntu wese muri bo yica umubisha. Abasiriya barahunga, Abisirayeli barabirukana. Maze Benihadadi umwami w’i Siriya yinagurira ku ifarashi hamwe n’abagendera ku mafarashi bandi, arabakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko umwami w’Abisirayeli na we arasohoka atera abagendera ku mafarashi n’amagare, yica Abasiriya benshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Hanyuma umuhanuzi araza asanga umwami w’Abisirayeli aramubwira ati “Genda wikomeze, witegure umenye uko uzabigenza, kuko mu mwaka utaha umwami w’i Siriya azongera kugutera.”
Ahabu anesha Benihadadi ariko baracudika ntiyamwica
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Hanyuma abagaragu b’umwami w’i Siriya baramubwira bati “Imana yabo ni imana ihimba mu misozi miremire, ni cyo cyatumye baturusha amaboko. Ariko noneho tuzarwanire na bo mu bibaya, ni ukuri tuzahabarushiriza amaboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi genza utya ukureho abo bami, umwami wese umukure mu mwanya we, mu cyimbo cyabo ushyireho abatware b’ingabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
maze ugabe ingabo zihwanye n’izo wapfushije, ushyireho amafarashi n’amagare bingana n’ibyo wapfushije. Nuko tuzarwanire na bo mu kibaya, ntituzabura kubarusha amaboko.” Arabumvira abigenza atyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Umwaka utashye Benihadadi ateranya Abasiriya, arazamuka ajya kuri Afeka kurwana n’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Maze Abisirayeli baraterana, bakora amahamba barabatera, bagandika imbere yabo basa n’udukumbi tubiri tw’abana b’ihene, ariko Abasiriya bo bari buzuye igihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko haza umuntu w’Imana, asanga umwami w’Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi bateza urugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi abandi bahungira mu mudugudu wa Afeka, bagwirwa n’inkike z’amabuye zica abantu bari barokotse inzovu ebyiri n’ibihumbi birindwi. Benihadadi arahunga ajya mu mudugudu, yicumita mu mwinjiro w’inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Hanyuma abagaragu be baramubwira bati “Twumvise ko abami b’ubwoko bwa Isirayeli ari abami bafite imbabazi, none ubu turakwinginze ngo dukenyere ibigunira, dutamirize ingoyi dusange umwami w’Abisirayeli, ahari yakiza ubugingo bwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nuko bakenyera ibigunira, batamiriza ingoyi basanga umwami w’Abisirayeli baravuga bati “Umugaragu wawe Benihadadi aradutumye ngo aragusaba ngo umukize.” Arababaza ati “Mbese aracyari muzima? Yemwe, ni mwene data!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Abo bagabo baramwitegereza bihutira kumukubira kuri iryo jambo baravuga bati “Benihadadi ni mwene so koko.” Arababwira ati “Nimugende mumunzanire.” Nuko Benihadadi arasohoka aza kumusanganira, ahageze Ahabu amwuriza igare rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Maze Benihadadi aramubwira ati “Imidugudu data yanyaze so nzayigusubiza, kandi uziharurira inzira i Damasiko nk’uko data yaziharurizaga i Samariya.” Ahabu aravuga ati “Nitumara gusezerana iri sezerano ndakurekura.” Nuko barasezerana, aramurekura.
Uwiteka avuma Ahabu amuhoye gukiza Benihadadi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Hariho umugabo wo mu bahungu b’abahanuzi wabwiye mugenzi we abibwirijwe n’ijambo ry’Uwiteka ati “Ndakwinginze nkubita.” Yanga kumukubita.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati “Ubwo utumviye Uwiteka, ubu nitumara gutandukana intare irakwica.” Nuko bamaze gutandukana, ahura n’intare iramwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Uwo muhanuzi asanga undi mugabo aramubwira ati “Ndakwinginze nkubita.” Uwo we aramukubita aramukomeretsa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko umuhanuzi aragenda ategera umwami mu nzira ariyoberanya, yitwikira igitambaro mu maso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Hanyuma umwami arahanyura, agiye kumucaho aramutakira ati “Umugaragu wawe nari ku rugamba, mbona umuntu uvuye mu ntambara anzanira umuntu arambwira ati ‘Rinda uyu muntu naramuka abuze nzaguhorera ubugingo bwe, cyangwa uzarihe italanto y’ifeza.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ariko umugaragu wawe ndi mu miruho nkora hirya no hino, uwo mugabo arabura.” Nuko umwami w’Abisirayeli aramubwira ati “Uko ni ko urubanza rugutsinze nk’uko urwiciriye ubwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Uwo mwanya uwo mugabo yitwikurura igitambaro mu maso, umwami w’Abisirayeli amenya ko ari umuhanuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Uwo muhanuzi aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Kuko warekuye umugabo natanze ngo arimbuke, ni cyo gituma uzahorerwa ubugingo bwe, kandi abantu bawe bazahorerwa abe.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Nuko umwami w’Abisirayeli ajya iwe i Samariya, afite agahinda n’uburakari.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: