Somera Bibiriya kuri Telefone
Imyubakire y’inzu y’Imana (2 Ngoma 3.3--4.22)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka mu mwaka wa kane ari ku ngoma, hari mu kwezi kwa Zivu ari ko kwezi kwa kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka, uburebure bwayo bw’umurambararo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, uburebure bwayo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi ibaraza ry’inzu y’inyumba y’urusengero, uburebure bwaryo bw’umurambararo bwari mikono makumyabiri nk’uko ubugari bw’inyumba bwanganaga, ubugari bwaryo bw’imbere y’inyumba bwari mikono icumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abajishiriza iyo nyumba amadirishya y’ibisate bisobekeranije, bidakuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ku nzu y’inyumba yomekaho ibyumba bigerekeranye bikikije inzu y’urusengero n’iy’ahavugirwa. Uko ni ko yubatse ibyumba by’impande biyikikije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ibyumba byo hasi ubugari bwabyo bwari mikono itanu, ibyo hagati ubugari bwabyo bwari mikono itandatu, hakurikiyeho ibya gatatu ubugari bwabyo bwari mikono irindwi. Kandi yabigenjeje atya: inyuma ku nzu y’inyumba asiga aho azomeka ibiti, kugira ngo bidatobora inzu y’urusengero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mu iyubaka ry’iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy’icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi urugi rw’ibyo byumba byo hagati rwari mu ruhande rw’iburyo bw’urusengero, abajyagayo bazamukiraga ku rwego rwihotaguye bakajya mu cyumba cyo hagati, bava muri cyo bakajya mu cya gatatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uko ni ko yubatse inzu arayuzuza, hejuru yayo asakaza ibiti n’imbaho by’imyerezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi ibyo byumba bigerekeranye yabyubatse ku nzu y’inyumba hose: uburebure bwabyo bw’igihagararo bwari mikono itanu kimwe kimwe, byari bigeretswe ku biti by’imyerezi byometse kuri iyo nyumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bukeye ijambo ry’Uwiteka riza kuri Salomo riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Mbonye iyi nzu wubaka. Nuko nugendera mu mateka yanjye, ugasohoza ibyo nategetse ukitondera amategeko yanjye yose akaba ari yo ugenderamo, nzakomeza ijambo ryanjye navuganye na so Dawidi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
mbe mu Bisirayeli ne kureka ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uko ni ko Salomo yubatse iyo nzu, arayuzuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Muri iyo nzu y’inyumba yomekaho imbaho z’imyerezi, uhereye hasi ukageza hejuru ku gisenge na ho aharandisha imbaho, kandi hasi ahasasa imbaho z’imiberoshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Mu mwinjiro w’iyo nzu hari mikono makumyabiri, yomekaho imbaho z’imyerezi uhereye hasi ukageza ku gisenge. Muri uwo mwinjiro hagirwa ahavugirwa hitwa Ahera cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Imbere y’ahavugirwa hitwa urusengero, uburebure bwaho bw’umurambararo bwari mikono mirongo ine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Na ho bahomeka imbaho z’imyerezi bazikebaho amabara, amwe asa n’imihe, andi asa n’uburabyo busambuye. Hose zari imbaho z’imyerezi nta buye ryagaragaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi atunganya ahavugirwa mu mwinjiro w’iyo nzu, kugira ngo ahatereke isanduku y’isezerano ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Aho havugirwa uburebure bwaho bw’umurambararo bwari mikono makumyabiri, ubugari bwaho bwari mikono makumyabiri, uburebure bwaho bw’igihagararo bwari mikono makumyabiri. Hose ahateraho izahabu itunganijwe, ayitera no ku cyotero cyakozwe mu myerezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze Salomo atera ku nzu yose izahabu itunganijwe, imbere y’ahavugirwa atambikaho iminyururu y’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Inzu yose ayiteraho izahabu kugeza aho inzu yose yuzuriye, kandi icyotero cy’ahavugirwa na cyo agiteraho izahabu cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ahavugirwa aharemera ibishushanyo by’abakerubi bibiri mu biti by’umwelayo, kimwe muri byo uburebure bwacyo bwari mikono cumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uburebure bw’ibaba ry’igishushanyo cy’umukerubi rimwe bwari mikono itanu, n’irindi baba na ryo ari uko. Uhereye ku iherezo ry’ibaba rimwe ukageza ku iherezo ry’irindi, yose yari mikono cumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Igishushanyo cy’umukerubi cya kabiri uburebure bwacyo bwari mikono cumi. Ibishushanyo by’abakerubi byombi byari ikigero kimwe n’ishusho imwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uburebure bw’igishushanyo cy’umukerubi kimwe bwari mikono cumi, n’ubw’ikindi ari uko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ashyira ibyo bishushanyo by’abakerubi mu mwinjiro w’inzu. Amababa yabyo yari afatanye urunana, bituma rimwe ry’igishushanyo kimwe rifata ku ruhande rumwe rw’inzu, iry’ikindi ku rundi ruhande, kandi ayandi mababa yombi ahurira hagati mu nzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ibyo bishushanyo by’abakerubi byombi abiteraho izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Inyuma n’imbere h’iyo nzu akebaho amabara y’ibishushanyo by’abakerubi, n’iby’imikindo n’iby’uburabyo busambuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi mu nzu imbere hasi no ku ibaraza ryayo, ateraho izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ahajya ahavugirwa ahashyira inzugi z’ibiti by’imyelayo, inkomanizo n’inkingi z’izo nzugi byari igice cya gatanu cy’ikibambano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi akora inzugi ebyiri z’ibiti by’imyelayo, akebaho amabara y’ibishushanyo by’abakerubi, n’iby’imikindo n’iby’uburabyo busambuye, hanyuma ateraho izahabu kuri izo nzugi, ayinogereza no ku bishushanyo by’abakerubi no ku by’imikindo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Kandi ahajya mu rusengero ahabajishiriza inkingi z’ibiti by’imyelayo. Izo nkingi zari igice cya kane cy’iyo nzu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
n’inzugi zaho zombi zibajwe mu biti by’imiberoshi, ibisate byombi by’urugi rumwe iyo byakingurwaga byaribumbaga, n’ibisate byombi by’urundi rugi ni ko byameraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Azikebaho amabara y’ibishushanyo by’abakerubi, n’iby’imikindo n’iby’uburabyo busambuye, aziteraho izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Kandi urugo rw’ingombe arwubakisha amabuye abajwe mu mpushya eshatu, n’uruhushya rumwe rw’ibiti by’imyerezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Igihe batangiriye kubaka urufatiro rw’inzu y’Uwiteka, hari mu kwezi kwa Zivu k’umwaka wa kane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Mu kwezi kwa Bula, ari ko kwezi kwa munani k’umwaka wa cumi n’umwe, buzuza inzu n’imyanya yayo yose uko yayigenewe yose. Nuko amara imyaka irindwi ayubaka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: