Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi azana isanduku y’Imana mu rurembo (2 Sam. 6.12-23)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Dawidi yiyubakira amazu mu rurembo rwa Dawidi, atunganiriza isanduku y’Imana ahantu, ayibambira ihema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi aravuga ati “Nta muntu ukwiriye kuremērwa isanduku y’Imana keretse Abalewi, kuko ari bo Uwiteka yatoranije kujya baremērwa isanduku y’Imana, bakayiremērwa iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye Dawidi ateraniriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, ngo bajye kuzamura isanduku y’Uwiteka bayishyire ahantu hayo yayitunganirije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Dawidi ateranya bene Aroni n’Abalewi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Muri bene Kohati, umukuru ni Uriyeli na bene se ijana na makumyabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
No muri bene Merari, umukuru ni Asaya na bene se magana abiri na makumyabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
No muri bene Gerushomu, umukuru ni Yoweli na bene se ijana na mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
No muri bene Elisafani, umukuru ni Shemaya na bene se magana abiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
No muri bene Heburoni, umukuru ni Eliyeli na bene se mirongo inani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
No muri bene Uziyeli, umukuru ni Aminadabu na bene se ijana na cumi na babiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Dawidi ahamagaza Sadoki na Abiyatari abatambyi, n’Abalewi ari bo Uriyeli na Asaya na Yoweli, na Shemaya na Eliyeli na Aminadabu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
arababwira ati “Mwebwe muri abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abalewi. Mwiyeze ubwanyu ndetse na bene wanyu, mubone kujya kuzamura isanduku y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, muyishyire ahantu nayitunganirije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuko ubwa mbere atari mwe mwayihetse, ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yacu idusumira, kuko tutayishatse nk’uko itegeko ritegeka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko abatambyi n’Abalewi biyereza kujya kuzamura isanduku y’Uwiteka Imana ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
(Bagezeyo) Abalewi baremērwa isanduku y’Imana, bashyira imijisho yayo ku ntugu zabo nk’uko Mose yategetse, uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Dawidi abwira abatware b’Abalewi gutoranya abaririmbyi muri bene wabo ngo bazane ibintu bivuga: nebelu n’inanga n’ibyuma birenga, babivuze cyane barangurura ijwi n’ibyishimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko Abalewi batoranya Hemani mwene Yoweli, no muri bene Asafu mwene Berekiya, no muri bene se bene Merari, Etani mwene Kushaya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kandi hamwe na bo bene wabo aba kabiri kuri bo, ari bo Zekariya na Beni, na Yeziyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Uni na Eliyabu, na Benaya na Māseya na Matitiya, na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli, bari abarinzi b’irembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uko ni ko batoranije abaririmbyi: Hemani na Asafu na Etani, bazanye ibyuma by’imiringa birenga byo kuvuza cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Zekariya na Aziyeli, na Shemiramoti na Yehiyeli na Uni, na Eliyabu na Māseya na Benaya, bazanye nebelu bazibwirisha ijwi rito.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Matitiya na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli na Azaziya, bari bafite inanga babwirisha ijwi ryo mu gituza zo kubaterera indirimbo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kenaniya umutware w’Abalewi waremērwaga isanduku, ni we wategekaga ibyo kuyiremērwa kuko yari umunyabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Berekiya na Elukana bari abakumirizi b’isanduku.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Shebaniya na Yashofati, na Netanēli na Amasiya, na Zekariya na Benaya na Eliyezeri abatambyi, ni bo bagendaga bavuza amakondera imbere y’isanduku y’Imana. Obededomu na Yehiya bari abakumirizi b’irembo ry’isanduku.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko Dawidi n’abakuru ba Isirayeli, n’abatware batwara ibihumbi bajya kuzamura isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikura kwa Obededomu bishima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze ubwo Imana ifashije Abalewi bari baremērewe isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, baherako batamba amapfizi arindwi n’amasekurume y’ihene arindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi Dawidi yari yambaye umwitero w’igitare cyiza, Abalewi bose na bo bari baremērewe isanduku, n’abaririmbyi na Kenaniya umutware w’abahetsi, bose bari bambaye batyo. Kandi Dawidi yari yambaye efodi y’igitare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uko ni ko Abisirayeli bose bazamuye isanduku y’isezerano ry’Uwiteka basakuriza hejuru, bavuza ihembe n’amakondera n’ibyuma birenga, bacuranga nebelu n’inanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko bagisohoza isanduku y’isezerano ry’Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Dawidi aca ikibungo abyina amugayira mu mutima.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: