Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi ahakanirwa kubakira Imana inzu (2 Sam.7.1-11)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Dawidi aganje mu nzu ye abwira umuhanuzi Natani ati “Dore jyewe mba mu nzu y’imyerezi, ariko isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ikaba mu ihema.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Natani asubiza Dawidi ati “Kora uko umutima wawe ushaka kose, kuko Imana iri kumwe nawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Iryo joro ijambo ry’Imana rigera kuri Natani, iravuga iti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Umva uko Uwiteka avuze ati: Ntuzanyubakire inzu yo kubamo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kuko ntabwo nigeze kuba mu nzu uhereye ku munsi nazamuriye Abisirayeli kugeza ubu, ahubwo najyaga mva mu ihema nkajya mu rindi, nava mu buturo nkajya mu bundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mbese ahantu hose nagendaniye n’Abisirayeli bose, hari ubwo navuganaga n’umucamanza wese w’Abisirayeli, uwo nategetse kuragira ubwoko bwanjye nti: Ni iki cyababujije kunyubakira inzu y’imyerezi?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Nuko ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uwiteka Nyiringabo avuze atya ati: Nagukuye mu rugo rw’intama no mu bwungeri bwazo, ngo ube umwami w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimbura abanzi bawe bose imbere yawe, kandi nzaguha izina rihwanye n’amazina y’abakomeye bo mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi nzagerera ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature habe ahantu habo bwite be kuzimuka ukundi. Kandi abanyarugomo ntibazongera kubaburabuza nk’ubwa mbere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
nko mu gihe nategekeye abacamanza gutwara ubwoko bwanjye bwa Isirayeli: nzajya ncogoza ababisha bawe bose. Kandi ndakubwira yuko Uwiteka azakubakira inzu.
Imana isezeranya Dawidi n’urubyaro rwe umugisha (2 Sam 7.12-17)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“ ‘Kandi iminsi yawe yo gusanga ba sogokuruza nigera, nzaherako mpagarike urubyaro rwawe rukuzungure, umwe wo mu bahungu bawe nkomeze ubwami bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwo ni we uzanyubakira inzu, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nzamubera se na we azambera umwana. Sinzamukuraho imbabazi zanjye nk’uko nazikuye ku wakubanjirije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ahubwo nzamubesha mu nzu yanjye no mu bwami bwanjye iteka ryose, kandi ingoma ye izakomezwa iteka ryose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ayo magambo yose n’uko kwerekwa kose, ni ko Natani yabibwiye Dawidi.
Isengesho rya Dawidi (2 Sam 7.18-29)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umwami Dawidi aherako arinjira yicara imbere y’Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Uwiteka Mana, n’inzu yanjye ni iki, nkawe kunzana ukarinda ungeza aha?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ndetse ibyo byari byoroshye imbere yawe Mana, ariko uvuze no ku by’inzu y’umugaragu wawe bizashyira kera, kandi urarebye umpwanya n’umuntu w’umunyacyubahiro kinini, Uwiteka Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Jyewe Dawidi, nabasha kukubwira iki kandi ku by’icyubahiro umugaragu wawe ngiriwe? Kuko ari wowe uzi umugaragu wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwiteka, ibyo bikomeye byose wabikoreye umugaragu wawe nk’uko umutima wawe wibwira, kugira ngo werekane ibyo bikomeye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwiteka, nta wuhwanye nawe, nta yindi mana keretse wowe nk’uko twabyumvishije amatwi yacu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi ni irihe shyanga mu isi rihwanye n’ubwoko bwawe bwa Isirayeli, Imana yicunguriye ngo ribe ubwoko bwayo, ukibonera izina uriheshejwe n’ibikomeye biteye ubwoba wakoze, ubwo wirukaniraga amahanga imbere y’ubwoko bwawe wacunguye, ukabukura muri Egiputa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuko ubwoko bwawe bwa Isirayeli wabugize abantu bawe bwite iteka ryose, nawe Uwiteka wahindutse Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Nuko none Uwiteka, ijambo uvuze ku mugaragu wawe no ku nzu ye rikomezwe iteka ryose, kandi ugenze nk’uko uvuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi izina ryawe rikomezwe rikuzwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ari we Mana y’Abisirayeli abere Abisirayeli Imana’, kandi inzu y’umugaragu wawe Dawidi ikomezwe imbere yawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
kuko ari wowe Mana yanjye, uhishuriye umugaragu wawe yuko uzanyubakira inzu. Ni cyo gitumye umugaragu wawe mpangara gusengera imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi none Uwiteka, ni wowe Mana usezeranije umugaragu wawe iryo jambo ryiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
ukishimira guha inzu y’umugaragu wawe umugisha igahoraho imbere yawe iteka ryose, kuko ari wowe Uwiteka uyihaye umugisha, izahorana umugisha iteka ryose.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: