Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi yitegura ibyo kubaka urusengero
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dawidi aravuga ati “Iyi ni yo nzu y’Uwiteka Imana, kandi iki ni cyo gicaniro cy’ibitambo byoswa ku bw’Abisirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi ategeka ko bateranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Isirayeli, ashyiraho ababaji b’amabuye ngo babaze amabuye yo kubaka inzu y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi Dawidi yitegura ibyuma byinshi byo gucuramo imbereri z’inzugi z’amarembo n’ibyo guteranya ibintu, n’imiringa myinshi cyane itagira akagero,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
n’ibiti by’imyerezi bitabarika, kuko Abasidoni n’Abanyatiro bari bazaniye Dawidi imyerezi myinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Dawidi aravuga ati “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakomera, kandi inzu igiye kūbakirwa Uwiteka ikwiriye kuba iy’icyubahiro cyinshi, ikamamara igahimbazwa mu bihugu byose. Ni cyo gituma nkwiriye kuyitegurira.” Nuko Dawidi yitegura byinshi cyane ataratanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze ahamagara umuhungu we Salomo, amwihanangiriza ko yubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Dawidi abwira Salomo ati “Mwana wanjye, nari mbisanganywe mu mutima wanjye ko nzubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rivuga riti ‘Wavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye inzu, kuko wavushije amaraso menshi ku isi imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umva uzabyara umwana, azaba umunyamahoro. Kandi nzamuha ihumure ku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo kandi nzaha Abisirayeli amahoro n’ihumure ku ngoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu. Azaba umwana wanjye nanjye nzaba se, kandi nzakomeza ingoma ye mu Bisirayeli iteka ryose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujye ubona umugisha, wubakire Uwiteka Imana yawe inzu nk’uko yabikuvuzeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Icyakora Uwiteka aguhe ubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugira ngo witondere amategeko y’Uwiteka Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uko ni ko uzabona umugisha, niwitondera gusohoza amategeko n’amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli. Komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dore mu miruho yanjye niteguriye inzu y’Uwiteka italanto z’izahabu agahumbi, n’iz’ifeza agahumbagiza, n’imiringa n’ibyuma bitagira akagero kuko ari byinshi cyane, kandi niteguye n’ibiti n’amabuye, nawe uzīyongerere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi ufite abakozi benshi cyane, abacukura amabuye bakayabaza n’abatema ibiti, n’abantu bose b’abanyabukorikori ku murimo wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Dore izahabu n’ifeza n’imiringa n’ibyuma ntibigira uko bingana. Haguruka ukore kandi Uwiteka abane nawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi Dawidi ategeka n’abatware b’Abisirayeli bose, yuko bafasha umuhungu we Salomo ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Mbese Uwiteka Imana yanyu ntiri kumwe namwe, kandi ntibahaye ihumure impande zose? Kuko yangabije abaturage bo mu gihugu, kandi igihugu kineshejwe imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
None mushyireho umwete wo gushakisha Uwiteka Imana yanyu umutima n’ubugingo. Nuko rero nimuhaguruke mwubake urusengero rw’Uwiteka Imana, kugira ngo muzane Isanduku y’isezerano ry’Uwiteka n’ibintu byera by’Imana, mubishyire mu nzu igiye kubakirwa izina ry’Uwiteka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: