Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abisirayeli uko umubare wabo wari uri, ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware bakoreraga umwami umurimo wose w’ibihe byajyaga biha ibindi, uko ukwezi gutashye mu mezi yose y’umwaka, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, ni we wari umutware w’igihe cya mbere cyo mu kwezi kwa mbere. Abari mu gihe cye bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwo yari uwo muri bene Perēsi, akaba n’umutware w’abagaba b’ingabo bose bo mu kwezi kwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Dodayi w’Umwahohi, ni we wari umutware w’igihe cy’ukwezi kwa kabiri, Mikuloti yari umwe mu batware bo mu gihe cye, kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Benaya mwene Yehoyada umutambyi mukuru, ni we wari umugaba w’ingabo wa gatatu wo mu kwezi kwa gatatu. Kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Benaya uwo ni we wari umugabo w’umunyambaraga wo muri abo mirongo itatu, kandi ni we wari umutware wabo. Umuhungu we Amizabadi yari mu gihe cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Asaheli murumuna wa Yowabu, ni we wari umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane, agakurikirwa n’umuhungu we Zebadiya. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Shamuhuti w’Umwizura, ni we wari umutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ira mwene Ikeshi w’Umunyatekowa, ni we wari umutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Helesi w’Umupeloni wo mu Befurayimu, ni we wari umutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Sibekayi w’Umuhusha w’Abazera, ni we wari umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abiyezeri w’Umunyanatoti w’Ababenyamini, ni we wari umutware wa cyenda wo mu kwezi kwa cyenda. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maharayi w’Umunyanetofa w’Abazera, ni we wari umutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Benaya w’Umunyapiratoni w’Abefurayimu, ni we wari umutware wa cumi n’umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Heludayi w’Umunyanetofa mwene Otiniyeli, ni we wari umutware wa cumi na babiri wo mu kwezi kwa cumi na babiri. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi abatwaraga imiryango ya Isirayeli, mu muryango w’Abarubeni ni Eliyezeri umuhungu w’umutware Zikiri, mu w’Abasimeyoni ni Shefata mwene Māka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
mu w’Abalewi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu ba Aroni ni Sadoki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mu wa Yuda, ni Elihu umwe wo muri bene se ba Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mu wa Zebuluni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
mu wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, mu gice cy’uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mu gice cy’uwa Manase muri Galeyadi ni Ido mwene Zekariya, mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mu wa Dani ni Azarēli mwene Yerohamu. Abo ni bo batware b’imiryango ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko Dawidi ntiyabara abashyikije imyaka makumyabiri y’ubukuru n’abatarayigezaho, kuko Uwiteka yavuze ko azagwiza Abisirayeli akabanganya n’inyenyeri zo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Yowabu mwene Seruya atangira kubara ntiyarangiza. Ni cyo cyazaniye Abisirayeli umujinya, kandi umubare ntiwanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma y’Umwami Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Azimaveti mwene Adiyeli ni we wari umutware w’ububiko bw’umwami, Yehonatani mwene Uziya ni we wari umutware w’ububiko bwo mu mirima, no mu midugudu no mu birorero no mu bihome,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Eziri mwene Kelubu ni we watwaraga abahinzi bo mu misozi bahingaga ubutaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Shimeyi w’i Rama ni we wari umutware w’inzabibu, na Zabudi w’i Shifimu ni we wari umutware w’imbuto z’inzabibu zo gushyira mu bubiko bwa vino.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bālihanani w’i Gederi ni we wari umutware w’imyelayo n’imishishima yo mu kibaya, na Yowasi ni we wari umutware w’ububiko bw’amavuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Shiturayi w’i Sharoni ni we wari umutahira w’amashyo yarishirizaga i Sharoni, kandi Shafati mwene Adulayi ni we wari umutahira w’amashyo yo mu mibande.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Obili w’Umwishimayeli ni we wari umutware w’ingamiya, na Yedeya w’Umunyameronoti ni we wari umutware w’indogobe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Yazizi w’Umuhagari ni we wari umutahira w’imikumbi. Abo bose ni bo bari abatware b’ibintu by’Umwami Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Yonatani se wabo wa Dawidi ni we wari umujyanama, umugabo w’umunyabwenge kandi w’umwanditsi, na Yehiyeli mwene Hakimoni yabaga ku bana b’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ahitofeli ni we wari umujyanama w’umwami, na Hushayi w’Umwaruki yari incuti y’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ahitofeli yakurikiwe na Yehoyada mwene Benaya na Abiyatari, kandi Yowabu ni we wari umugaba w’ingabo z’umwami.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: