Somera Bibiriya kuri Telefone
Amaturo y’abantu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwami Dawidi abwira iteraniro ryose ati “Umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana itoranije wenyine, aracyari umwana ntarakomeza intege kandi umurimo urakomeye, kuko iyo nzu y’inyumba itazaba iy’abantu, ahubwo izaba iy’Uwiteka Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Jyewe niteguye inzu y’Imana yanjye uko nshoboye kose, nshaka izahabu z’ibintu by’izahabu, n’ifeza z’ibintu by’ifeza, n’imiringa y’ibintu by’imiringa, n’ibyuma by’ibintu by’ibyuma, n’ibiti by’ibintu by’ibiti, n’amabuye yitwa shohamu n’ayandi mabuye yo guhunda, n’amabuye arabagirana n’ay’amabara menshi, n’ay’igiciro cyinshi y’amoko yose, n’amabuye yitwa marimari atagira akagero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi rero ku bw’urukundo nkunze inzu y’Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw’izahabu n’ifeza, mbuhaye inzu y’Imana yanjye busāge ku byo natunganirije inzu yera byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
n’italanto z’izahabu za Ofiri ibihumbi bitatu, n’italanto z’ifeza itunganijwe ibihumbi birindwi zo gutera ku nsika z’amazu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
izahabu z’ibintu by’izahabu n’ifeza z’ibintu by’ifeza, n’iz’ibintu by’uburyo bwose bikorwa n’abanyamyuga b’abahanga. Nuko rero, uyu munsi ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze abatware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware b’imiryango ya Isirayeli, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’imirimo y’umwami batangana umutima ukunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Batanga italanto z’izahabu ibihumbi bitanu na dariki inzovu imwe, n’italanto z’ifeza inzovu imwe, n’italanto z’imiringa inzovu imwe n’ibihumbi munani, n’italanto z’ibyuma agahumbi ngo bikoreshwe umurimo w’inzu y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi abari bafite amabuye y’igiciro cyinshi barayatanga, bayashyira mu by’ubutunzi bw’inzu y’Uwiteka, bwatwarwaga na Yehiyeli w’Umugerushoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze abantu banezezwa n’uko bemeye gutura, kuko batuye Uwiteka bafite umutima utunganye, kandi n’Umwami Dawidi na we yishima ibyishimo byinshi.
Ishengesho rya Dawidi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni cyo cyatumye Dawidi ashimira Uwiteka imbere y’iteraniro ryose, aravuga ati “Uwiteka Mana ya sogokuruza wacu Isirayeli, uhimbazwe iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ubutunzi n’icyubahiro ni wowe biturukaho kandi ni wowe utegeka byose. Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe ry’icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Ariko nkanjye ndi nde n’abantu banjye, byatuma dushobora gutura tubikunze dutyo rwose, kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba ari byo tuguhayeho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kuko turi abashyitsi imbere yawe, n’abasuhuke nk’uko ba sogokuruza bacu bose bari bari, iminsi yacu tumara mu isi ihwanye n’igicucu, nta byiringiro byo kurama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka Mana yacu, ibi bintu byose twiteguye kūbakira izina ryawe ryera inzu, bituruka mu kuboko kwawe kandi byose ni ibyawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima, ukishimira gutungana. Nanjye ntuye ibi bintu byose n’umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n’imitima ikunze, biranezeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwiteka Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Isirayeli ba sogokuruza bacu, ibyo ujye ubikomeza mu bitekerezo abantu bawe bagira mu mitima yabo, utunganye imitima yabo ikwerekereho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi umuhungu wanjye Salomo, umuhe umutima utunganye wo kwitondera amategeko yawe n’ibyo wahamije n’amateka yawe, kandi akore ibyo byose, yubake n’inzu y’inyumba niteguriye kuyubaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati “Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.” Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka n’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bukeye bwaho batura Uwiteka amaturo, batamba ibitambo byoswa, amapfizi igihumbi n’amasekurume y’intama igihumbi, n’abana b’intama igihumbi, hamwe n’amaturo y’ibyo kunywa ari hamwe na byo, n’ayandi maturo menshi cyane ku bw’Abisirayeli bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwo munsi bararya baranywa, bari imbere y’Uwiteka banezerewe cyane. Bongera kwimika Salomo umuhungu w’Umwami Dawidi ubwa kabiri, bamwimikisha amavuta imbere y’Uwiteka ngo abe umwami, na Sadoki ngo abe umutambyi.
Salomo aba umwami (2 Abami 2.1-12.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko Salomo yicara ku ntebe y’ubwami y’Uwiteka, ari umwami mu cyimbo cya se Dawidi, agubwa neza. Abisirayeli bose baramwumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Abatware bose n’abagabo b’abanyambaraga, n’abana b’Umwami Dawidi bose bayoboka Umwami Salomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwiteka yogeza Salomo cyane imbere y’Abisirayeli bose, amuha icyubahiro cy’ubwami kitari cyabaye ku mwami wese wamubanjirije mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Dawidi mwene Yesayi yategetse Abisirayeli bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
kandi igihe yamaze ku ngoma mu Bisirayeli ni imyaka mirongo ine. I Heburoni yahategetse imyaka irindwi, maze ategeka imyaka mirongo itatu n’itatu i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Atanga ageze mu za bukuru asaza neza amaze iminsi myinshi, ari umutunzi n’umunyacyubahiro. Maze umuhungu we Salomo yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi ibyo Umwami Dawidi yakoze, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu magambo ya Samweli bamenya, no mu magambo y’umuhanuzi Natani no mu magambo ya Gadi bamenya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
hamwe n’ibyo gutegeka kwe kose no gukomera kwe, n’ibyabaye mu Bisirayeli ku ngoma ye, no mu bami bose bo muri ibyo bihugu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: