Somera Bibiriya kuri Telefone
Ubuhakanyi bwo mu minsi y’imperuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugira ngo abizera bakamenya ukuri babirye bashima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kuko cyezwa n’ijambo ry’Imana no gusenga.
Ibyo gukiranukira gukora umurimo w’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Niwibutsa bene Data ibyo, uzaba ubaye umugabura mwiza w’ibya Kristo Yesu utunzwe n’amagambo yo kwizera n’inyigisho nziza wakurikije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko imigani itari iy’Imana n’iy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w’abantu bose ariko cyane cyane w’abizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ujye utegeka ibyo kandi ubyigishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n’ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by’abakuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n’abakumva.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 timoteyo igice cya: